Ni hehe bafata ruswa nkeya se ahubwo?-Ingabire Marie Immaculée

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Kurwanya Ruswa n’Akarengane (Transparent International Rwanda), Ingabire Marie Immaculée avuga ko hari ibigo byinshi birangwamo ruswa ku buryo bigoranye gusubira ku murongo.

Mu kiganiro Zoom In cyatambutse kuri RTV, Ingabire yabajijwe ahantu abona hakiri ruswa nyinshi, asubiza ati: ” Ni hehe bafata nkeya se ahubwo? Polisi bakoze ibitangaza mu kurwanya ruswa ariko baracyafite inzego zimwe na zimwe zisa n’aho zananiranye [atunga agatoki urwego rukora mu mihanda n’ururwanya magendu]”

Yavuze abapolisi bakorera muri izi nzego ebyiri badashobora kujya ku murongo.

Ingabire yakomoje no ku nzego z’ibanze nko mu turere, ndebe avuga mu bitaro cyane mu itangwa ry’akazi.

“Kugira ngo ubone akazi mu bigo bya leta nk’uturere cyangwa se mu bitaro, ufite amafaranga utanga kandi azwi.”

Ku makuru y’aba batanga ruswa n’abayaka mu itangwa ry’akazi, Ingabire yavuze ko afite ibimenyetso ku buryo n’uwabamubaza yaberekana kuko ngo bamwe baranaganira.

Yakomeje avuga ko impamvu bamwe mu bakozi cyane nk’abarimu batanga ruswa bahembwa make biterwa n’andi mahirwe baba biteze mu kazi nk’umushahara wa buri kwezi, kubona ubwishingizi bwa RSSB ndetse no kubona uburyo bwo gusaba inguzanyo mu Umwarimu SACCO cyangwa akamenyekana ku buryo yakwiyamamariza umwanya w’ubuyobozi runaka.

Ingabire Marie Immaculée ni umubyeyi w’imyaka 57 y’amavuko, udatinya kuvuga ibyo abona bitagenda mu rwego urwo ari rwo rwose yifashishije ibimenyetso nk’uko yabibwiye RTV.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *