Lt Col Ryarasa yasabye ab'i Rubavu kuba maso

Ni iki cyakurikiraho mu gihe FDLR yatera Rubavu?

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu karere ka Rubavu, Nyabihu na Rutsiro, Lieutenant Colonel Ryarasa William yatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa FDLR uteganya kugaba ibitero mu karere ka Rubavu.

Uyu musirikare wavuze aya magambo tariki ya 14 Nyakanga 2023 ubwo yari mu nama mpuzabikorwa n’abo mu nzego zitandukanye mu karere ka Rubavu, yasobanuye ko abarwanyi ba FDLR bayobowe na Iyamuremye Gaston boherejwe hafi y’urubibi rw’u Rwanda, mu rwego rwo gutegura ibi ibi bitero.

Yagize ati: “Ku mupaka hose hagiye FDLR, barahari hariya hose hafi y’umupaka hariya. Noneho wajya kujya Cyanzarwe kuri uriya mupaka na Cyanzarwe na hariya bahazanye uwo bita Gaston, ariko icyo bagamije ntabwo ari ukurasa gusa, ahubwo bagize amahirwe babona n’uko bica abaturage.”

Ryarasa yemeje ko FDLR yanashatse gutera za gerenade i Rubavu. Ati: “Nk’uko navuze FDLR hano, ariko noneho bari bafite na gahunda yo gutera Grenades muri uyu mujyi. Na ndetse batubwira ko zamaze no kwinjira, birashoboka kuko hari inzira nyinshi zishobora kwinjiriramo.”

Lt Col Ryarasa yasabye ab'i Rubavu kuba maso
Lt Col Ryarasa yasabye ab’i Rubavu kuba maso

Ubu butumwa busaba ab’i Rubavu kuba maso busohotse nyuma y’aho Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, mu kiganiro aherutse kugirira kuri radiyo mpuzamahanga Channel Africa, atangaje ko Leta yiteguye cyane ikibi cyaturuka kuri FDLR.

Makolo yagize ati: “Duhanze amaso umupaka wacu. Twawoherejeho ingabo ku bwinshi kugira ngo hatabaho kwambuka kandi u Rwanda ntiruzemera ko hari ikintu cyambuka umupaka. Twiteguye gukora icyashoboka cyose kugira ngo abaturage bacu batekane.”

Kuba maso cyane kuri Leta y’u Rwanda, ahanini bitewe n’impungenge z’ibikorwa bya FDLR birasanzwe, gusa hari ubwo uyu mutwe witwaje intwaro umaze imyaka irenga 20 muri RDC wagiye uyica mu rihumye, ukagaba ibitero bito mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu.

Urugero ni nk’aho muri Kanama 2021, abarwanyi b’uyu mutwe binjiye mu murenge wa Bugeshi muri Rubavu, bakarasa inka, n’urw’ibisasu byambukiranya imipaka barashe inshuro eshatu mu mwaka ushize mu karere ka Musanze. Ikindi ni icyo abarwanyi RUD-Urunana iwushamikiyeho bagabye i Musanze mu Kwakira 2019, nyuma yo gucengera Pariki y’Ibirunga.

FDLR iteye Rubavu hakurikiraho iki?

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo yavugaga ku bisasu bya BM-12 FDLR yarashe i Musanze, yemeje ko uyu mutwe witwaje intwaro ushyigikiwe na Leta ya RDC, kandi ko ari yo yayihaye intwaro zikomeye zirimo n’ibi bisasu.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Charles Onyango Obbo wa The East African tariki ya 23 Gashyantare 2023, yagize ati: “FDLR yarashe ku butaka bw’u Rwanda ikoresheje za BM-12 ishobora gukura gusa muri Leta.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko itambara yaterwa na FDLR cyangwa Leta ya RDC itazabera mu Rwanda. Ati: “Twubaha imbibi z’ubutaka bwa RDC ariko natwe dufite izacu zigomba kubahwa. Ntabwo dukeneye ubutumire ngo tubikore.”

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda, nyuma yo kumva impuruza ya Lt Col. Ryarasa, cyatangaje ko cyavuganye n’umuyobozi ukomeye mu Rwanda utashatse ko amazina ye amenyekana, akibwira ko FDLR nitera Rubavu, izahanwa. Ngo yagize ati: “Igitero icyo ari cyo cyose, cyane cyane ku bice by’ubukerarugendo, kizatuma habaho igihano gikomeye kubera ko tuzahangana n’iki kibazo kuva aho giturutse.”

Uburyo bwo guhangana na FDLR bwaba bubiri mu gihe yatera Rubavu. Yohereje abarwanyi muri uyu mujyi, byasaba ko bahigwa bukware nk’uko byagenze ku bateye i Musanze mu 2019. Ubwo bateye batavuye ku butaka bwa RDC, bigaragaye ko ari ngombwa, hakoreshwa uburyo bwo guhangangira na bo aho baba bari.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ni iki cyakurikiraho mu gihe FDLR yatera Rubavu?
    Kabarebe yatwijeje ko FDLR itakiri ikibazo yuko niyo yatera itamara iminota itanu ku butaka bw’Urwanda. Ibindi aba batubwira ntibazi ibyo bavuga!

  2. Ni iki cyakurikiraho mu gihe FDLR yatera Rubavu?
    Uzabibona uri Rwanda , ese waba Uzi inkotanyi? uzabanze Ex FARE cg leta ya Zaïre Congo ya none , ubaze nabandi bafite ubunararibonye mubyurugamba uzahita umenya ukuri kwibyo ushidikanyaho gusa urabizi nogukomera kwa RDF urakuzi nuko muvunira ibiti mugutwi ark nimwanga kumva ntimuzanga kubona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *