Cyprien na Daphrose Rugamba bicanywe n’ abana babo batandatu mu icumi bari baribarutse nyuma gato yaho indege ya Perezida Habyalimana ihanuriwe ubwo Abatutsi basaga miliyoni bicwaga urwagashinyaguro bazira uko baremwe.
Ubutwari bwa Cyprien Rugamba n’ ubufasha bw’ umugore we Daphrose bwagaragaye muri filime « J’entrerai au ciel en dansant. »
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri iyi filimi, y’ iminota 52 yatunganijwe na Franà§ois Lespés yerekana imikorere yihariye ya Rugamba n’ umugore we yari ishingiye ku rukundo rudasanzwe rwagaragaye cyane ubwo bashingaga Communaute de l’ Emmanuel.
Ubugiraneza bwa Cyprien Rugamba, nk’ umunyamateka, umusizi bwari bushingiye k’ urugamba rwo kurwanya ivanguramoko n’ amacakubiri ibyo byanatumye avutswa ubuzima bwe.
Urugendo rwo kugira Rugamba umutagatifu rwatangiye 2015
Rugamba wakomokaga mu muryango wemera idini ry’ abakurambere(Animiste) ndetse iwabo baraterekeraga bakanabandwa.
Imyaka irindwi ya mbere Cyprien agitangira kubana na Daphrose nk’ umugore we urugo rwabo rwaranzwe no guhuzagurika kuko Cyprien Rugamba yari umuhakannyi ndetse anashurashura kugeza ubwo yirukanaga umugore we baratana.
Rugamba amaze kuyoboka ubukirisitu mu mwaka w’ i 1982 yahise yongera gusubirana n’ umugore we bashyira hamwe ni nabwo yatangiye kugira iyerekwa ku buzima Imana yamuteganyirije hano ku Isi.
Mu inyurabwenge ye, Rugamba yafataga urupfu nk’ inzira nziza igeza umuntu ”I Jabiro kwa Jambo” ndetse akanagira ati” Nzinjira mu ijuru ncinya akadiho”, mu rurimi rw’ igifaransa , « J’entrerai au ciel en dansant. »
Nyuma yo guhura n’Umuryango utegamiye kuri Leta, Fidesco, niho bakuye ububyutse bwo gushinga “communauté de l’Emmanuel” ndetse baza no gushinga ikigo cyakiraga kinarera abana bo ku muhanda.
Gusa ibyo ntibamaze igihe kuko mu mwaka w’ I 1990, FPR/Inkontanyi ikimara gutangiza urugamba umwuka mubi wa politiki watangiye gushinga imizi mu Rwanda ariko ibyo ntibyaciye Rugamba intege kuko yemeye guharanira ukuri kugeza ku munota wa nyuma.
Ubwo bwitange bwe rero nibwo bwatumye abatari bacye batangira kumwita intwari ndetse na Kiliziya Gatolika ikaba yaratangiye gutekereza uburyo yazaba umutagatifu.
Rugamba Cyprien n’ umuryango we bari mu bantu ba mbere bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ I 1994.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


