Ni iki kihishe inyuma y’itsindwa ry’Amavubi mu birwa Maurice?

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwanda benshi bari biteze gutsinda ibirwa bya Maurice bitewe nuko iyo kipe iri ku rwego rwo hasi ndetse ikaba iri kure kuri fifa ranking aho ibarizwa mu myanya 100 irenga mu gihe u Rwanda ruhagaze ku mwanya wa 85 kuri fifa ranking. Umukino warangiye ibirwa bya Maurice bihaye gasopo abanyarwanda bari barwitezeho amanota 6 y’umukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura. Nyuma yo gutsindwa abantu bakomeje kwibaza icyihishe inyuma y’uko gutsindwa
Ku ruhande rw’u Rwanda dore urutonde rw’abakinnyi 11 babanjemo : Ndayishimiye Eric, Omborenga Fitina, Abouba Sibomana, Rwatubyaye Abdoul, Salomon Nirisarike, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Haruna Niyonzima, Habimana Yussufu, Dominique Savio Nshuti, Iranzi Jean Claude na Uzamukunda Elias Baby.

Amavubi
Amavubi ntiyahiriwe mu birwa bya Maurice

U Rwanda rukaba rwatsinzwe igitego ku munota wa 59 ndetse abari mu birwa bya Maurice barebye umukino bakaba bemeza ko u Rwanda rwagize amahirwe yo kudatsindwa igitego cya 2 aho abasore b’ibirwa bya Maurice babonye andi mahirwe 2 basigaranye n’umuzamu ntibabasha gutsinda mu gihe ku ruhande rw’Amavubi nta buryo bugaragara bwigeze bubona bwo gutsinda igitego.
Benshi mu banyarwanda bakaba bavugaga ko bishoboka kujya muri CAN 2017 bakurikije itsinda bari barimo aho bari kumwe na Mozambique, Ghana,Mauritius, Rwanda ariko bagakomeza kwibaza impamvu Amavubi yatsinzwe.
Bari biteze ko igisubizo kiva ku mutoza cyangwa Capitaine w’Amavubi ariko nabo ntacyo baratangaza cyatumye batsindwa n’ikipe bita ko ari toto imbere yabo.
Nanone kandi bakomeje kwibaza niba bazabasha kwivana imbere y’iyi kipe mu gihe yaza yiyemeje gufunga izamu.
Kuri ubu Ghana iyoboye itsinda n’amanota 9, Mauritius 6,Rwanda 3,Mozambique 0
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *