Ni iki RIB ivuga ku batukanira mu ruhame, ntibakurikirane?

Sangiza iyi nkuru

Ibibazo ni byinshi ku rwego rw’ubugenzacyaha, RIB, nyuma y’aho tariki ya 16 Ukwakira 2023 rutangaje ko rwafunze umunyamakuru Nkundineza Jean Paul, rumukurikiranyeho ibyaha bitatu birimo gutukana, rwemeza ko rufite ibimenyetso bifatika kandi bihagije byerekana ko yabikoze yabigambiriye.

Ku rubuga rwa X uru rwego rwatangarijeho aya makuru, mu mwanya w’ibitekerezo rurabazwa impamvu rudata muri yombi abamaze igihe kinini batukira abandi ku mbuga nkoranyambaga, rukaba rwafunze gusa uyu munyamakuru.

Muri aba bigaragara ko ari benshi, harimo uwitwa Mutarutinya Protogène wagize ati: “RIB Mwaramutse, ni byiza gufunga abanyabyaha cg ababikekwaho mu gihe iperereza riba rigikomeje. Ariko se hari abanyarwanda bose si bamwe? Hari ukwiye gukorwaho iperereza n’urakwiye kurikorwaho? Umuntu akwiye kwitwaza ko Ari igifi kinini (ari umukire) agasinyira undi?”

Nkundineza na we, tariki ya 15 Ukwakira 2023, bucya yitaba RIB, yatangaje ko niba abazwa icyaha cyo gutukana, hari abandi bakabaye bakibazwa. Yagize ati: “N’abantu bagiye bagasakuza ahubwo ni bo bakoze ibyaha mu maspaces yose bakoze. Bandishije Mama, bavuze ngo nimurye n’umwana wanjye, urebye imvugo zakoreshejwe muri iriya space, ni yo yiganjemo ibyaha n’urwango. Sinzi niba RIB yakorera ku gitutu cy’aba bantu.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, mu kiganiro yagiriye kuri Primo Media Rwanda, yabajijwe impamvu nta bandi bari gukurikiranwa, asobanura ko itegeko rigiraho abantu bose. Ati: “Itegeko rigiraho abantu bose kandi barangana imbere y’itegeko, ni yo mpamvu dutanga ubutumwa ko uwo ari we wese uzakora nk’ibye azakurikiranwa. Nta mpamvu, nta n’ikizabuza ko akurikiranwa kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko. Ikindi kandi, ntabwo iperereza ryahagaze ku birebana na biriya byaha, rirakomeza gukorwa. N’abandi ubwo, niba hari undi wakoze nk’ibye, na we ukuboko k’ubutabera kuzamugeraho.”

RIB irasaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amategeko azigenga kandi ngo amategeko ahana abatayubahiriza bazahanwa. Ku banyamakuru bo, ngo bakwiye gutandukanya ikosa ryo gusebanya n’icyaha cyo gutukana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *