Ni mpamvu ki abantu bavuga ko bahisemo nabi mu rukundo?

Sangiza iyi nkuru

Hari igihe ukunda umuntu byaba bigeze kure uwo wizeraga akaguhinduka maze bigatuma unamutekerezaho cyane ko atagukwiriye, ukibwira ko wahisemo nabi, wahaswe kumukunda cyangwa nta gihe wafashe cyo kubitekerezaho. Aha, hari ubwo ufata n’ icyemezo cyo kumwanga utamugishije inama cyangwa utanamubwiye. Hakaba n’ ubwo ukunda umuntu mu gihe gito ukabona ko mudashokanye bityo bigatuma mutana mutanasezeranyeho.
Urubuga aufeminin rwanditse ko urukundo twarwita urudashoboka, aha ni ha handi usanga abantu babanye igihe gito batangiye kumva ko hari ikintu kinini kibatandukanya mu mico yabo ndetse no mu myitwarire yabo.
amour
Ikindi kandi ngo abagore ni bo bashobora kwihanganira ingeso nk’ izo zitunguranye ku bagabo babo kurusha uko abagabo babyihanganira, kuko usanga bo bakunze bazi icyo bagiye gukora kuko akenshi ni bo bihitiramo uwo bishimiye kandi bahora bumva bamufiteho ububasha.
N’ubwo bimeze gutyo ariko, urubugawordpress, rwagerageje kwandika ko nta rukundo rutemewe, ko ahubwo igihe ubonye ko imyitwarire yawe idashimisha umukunzi wawe ushobora kuyihindura maze ubuzima bugakomeza cyangwa se wakumva utabasha kuyireka, na we byamunanira kuyihanganira mukaba mwabyumvikanaho mugatandukana, ibyo kuba abakunzi mukabivamo mukibera inshuti zo mu buzima busanzwe gusa.
Bakomeza bavuga ko urukundo rutemewe ko ari nk’urw’ umwarimu n’ umunyeshuri, cyangwa se abandi bakundana hakoreshejwe igitugu kuko aha uwashyizweho igitugu akunda atabitekerejeho ari uko abihatiwe cyangwa abitegetswe.
Ni ukuvuga ko n’ ubwo akenshi usanga urukundo rusa n’ aho rucanganyukisha abantu maze bakarenga ku mahame cyangwa indangagaciro z’ umuryango (societe), izi ndangagaciro ni zo zitanga umupaka ku myitwarire ya buri muntu.
amour 1
Niba rero ubona urukundo rwawe rurimo imbogamizi wagerageza no kuganira na mugenzi wawe ku byo ubona bitagenda cyangwa bikurambiye mu rukundo.
Ibyiza ni ukubivaho kuruta kuba imbata y’ urukundo rwatuma unarenga ku ndangagaciro zikugenga cyangwa ukumva usa nk’ ufungiranye muri gereza utabasha kwikuramo.
Twavuga nk’ abantu usanga bishyiramo gukunda abo bayobora cyangwa se bitwaje icyo bari cyo cyose bagategeka abo bafiteho ubushobozi kubakunda, ibi ngo ntibyigera bifasha uwashyizweho agahato ko gukunda kumva ko akwiranye n’ uwo yakunze ku gahato. Aha ngo biramubangamira kandi bikamubuza no kubahiriza amahame aba yarihaye agenga ubuzima bwe.
Si byiza rero gukunda umuntu utabanje kubitekerezaho, kuko aribyo bituma habaho gutandukana incuro nyinshi bikanagira ingaruka zitari nziza mu buzima bw’urukundo, nyuma yo kwibwira ko wahisemo nabi bitewe n’uko utabanje kubitekerezaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *