Ni nde wishe Mzee Kabila? Ese umuhungu we, Joseph Kabila yaba agiye kuva ku buyobozi amuhoreye?

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 16 Mutarama 2001, nibwo inkuru yakwiriye Isi yose ko Perezida Laurent Désiré Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arashwe n’abamurindaga. Yaje gusimburwa n’umuhungu we Joseph Kabila, umaze imyaka 17 ku buyobozi ariko ataragaragaza ukuri ngo uwishe se amenyekane.

Umwe mu barinzi ba Perezida Laurent Desire Kabila,Caporal Rachidi Kasereka (Kadogo), niwe warashe sebuja amasasu atatu mu mutwe ahita apfa, uyu musirikare na we ageze hanze aricwa.

Ibinyamakuru bitandukanye bitangaza ko nyuma y’iraswa rya Perezida Mzee Kabila wari mu biro bye, hatamenyekanye uwari ku mbarutso y’imbunda Rachidi (Kadogo) yari afite, amuha amabwiriza n’icyo byari bihatse.

Ahagana saa saba n’igice (13h30’) Rachidi Kasereka yarashe sebuja amasasu atatu mu mutwe, mu biro bye i Kinshasa, Col. Eddy Kapend niwe waje gufatanwa n’abandi bantu bagera 100, ashinjwa kuba nimero ya mbere mu gushyira mu bikorwa umugambi wo kwica perezida.

Col. Eddy Kapend wari umutoni nimero ya mbere kwa Mzee Kabila, ndetse wanahaga amabwiriza n’abasirikare bamurusha amapeti, yahamijwe icyaha ashinjwa kuba yari hafi aho, ku biro bya Perezida Kabila, by’umwihariko ngo akaba ari na we wahise arasa Kadogo agisohoka kurangiza misiyo. Yarashe Kadogo ubwo undi musirikare yari amaze kumurasa amaguru.

Ibyo biba, hari umusirikare Lt.Georges Mirindi ngo wari wicaye mu modoka y’i Voiture, ategereje Kadogo ngo amuhungishe, yumvise na we arashwe[Kadogo] ahita yatsa imodoka aragenda.

mze
Perezida Laurent Désiré Kabila yishwe mu buryo butunguranye

Radiyo Okapi, mu nkuru yatangaje ku wa 16 Mutarama 2016, igaruka kuri uru rupfu, Emile Mota wari umujyanama wa Perezida Kabila, atanga ubuhamya bwe, ngo yatangaje ko Kadogo ubwo yari amaze kurasa sebuja, yageze hanze habaho kurasana kwe na bagenzi be bari bashinzwe kurinda Perezida.

Ikinyamakuru Jeune Afrique, gitangaza ko Mzee Kabila yarashwe arimo kwakira mu biro bye, uyu Mota wanatanze ubuhamya mu rukoko. Yari umujyanama we mu by’ubukungu, bagombaga kujyana mu ruzinduko rw’akazi i Yaoundé.

Iki kinyamakuru gitangaza ko bitafatwa nk’ ikosa ryakozwe n’abari bashinzwe kurinda perezida, ahubwo ko wari umukino wari wateguwe, ngo kuko abashinzwe kurinda Perezida ntibari bemerewe kwinjira mu biro bye, bikaba bitumvikana uburyo Kadogo wari unafite ipeti ryo hasi cyane, yinjiye avuga ko agiye kuvugana na Perezida.

Abafunze bacyekwa kwica Mzee Kabila basabiwe gufungurwa:

Ubutabera bwa Congo-Kinshasa bwakatiye abantu 51 igifungo cy’ imyaka 30 ndetse n’ abandi bakatirwa igifungo cy’ urupfu bashinjwa kwica Perezida Laurent, muri aba bakatiwe igihano cy’ urupfu barimo Col. Eddy Kapend wari icyegera cya Mzee Kabila, banafitanye amasano yo hafi mu muryango, bavuga ko ari inzirakarengane.

Umwe mu bunganizi mu by’ amategeko by’ aba bakatiwe n’ Urukiko  Rukuru rwa gisirikare , Me Roger Cishugi yatangaje ko abo bafunze barengana ngo kuko abicishije Mzee Kabila bakomeje kwidegembya.

Mu mwaka wa  2013, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Komisiyo Nyafurika y’ Uburenganzira bwa muntu wanzuye ko urubanza rw’ abantu bashinjijwe kwica Mzee Kabila rwari rugoramye ndetse binasaba ko abo bakatiwe barekurwa mu maguru mashya.
Ku ruhande rwa Leta ya Perezida Joseph Kabila, Minisitiri w’ Ubutabera, Alexis Thambwe Mwamba avuga ko abantu bashinjwa kwicisha no kwica Perezida badashobora guhabwa imbabazi.

Yagize ati “Iki kibazo kirakomeye cyane kandi  ndizera ko abo bantu bafungiye muri gereza ya Makala bagize uruhare rukomeye mu kwicisha Perezida  Mzee Kabila niyo mpamvu bagomba gukomeza kubiryozwa”.

Gusa igikomeje guteza urujijo ni uko nta  rupapuro cyangwa inkurikizi yari yakorerwa Georges Mirindi wari mu modoka hanze y’ibiro bya Perezida ategereje Kadogo ngo amuhungishe, yicwa ataramugeraho, undi ahita ahunga, ubu aba muri suede. Undi ushyirwa mu majwi ni uwitwa Bilal Héritier.

Ese Kabila nta ruhare afite mu rupfu rwa se?

Igitekerezo cy’umusomyi wa Bwiza.com, agira ati “Ni gute Kabila yari kuza yihutira kwicara mu biro aho kwirukira mu butabera ngo abishe se abamenye bahanwe?, nk’umusesenguzi navuga ko Kabila yari azi iby’uyu mukino. Icya kabiri kigaragaza ko Kabila yaba azi kuri uyu mukino, ni uburyo Lt. George Mirindi yatorotse gereza na bagenzi be batatu kandi bari barinzwe ku buryo budasanzwe”.

Gutoroka kwa Georges Mirindi, byasize urujijo

Lt Mirindi akimara kumva ko Kadogo arashwe ubwo yari amutegereje inyuma y’ingoro ya Perezida, yakije imodoka aragenda ndetse anahita ahunga. Nyuma yaje gufatwa ashyikirizwa ubutabera.

Mu rukiko, Lt George Mirindi ubwo yabazwaga nk’umuntu uzi byose, wagombaga no kuvuga uwamutumye ngo aze gutegereza Kadogo hanze ngo amucikishe,… aho mu rukiko yavuze ko atameze neza ati “Mu buzima ntabwo meze neza, mu ndeke nzababwira ejo” urukiko rurabimwemerera arataha.

Muri iryo joro, ubwo banshi bari bategereje kuzumva ukuri ku munsi wari gukurikiraho, Lt Mirindi n’abandi bagenzi be babiri batorotse gereza babifashijwemo n’uwari ahagarariye urwego rw’iperereza, Col. Kasongo.

Nk’uko ibinyamakuru byo muri Congo byagiye bibitangaza, ngo Col Kasongo yabasanze muri gereza arababwira ati “muze sha, nimuze mubwire uko mwishe umukuru w’igihu,…”. Ngo kuko yari asanzwe aza gukubita imfungwa muri gereza, abandi nabo bari bazi ko bagiye kubiryozwa, mu gihe yari gahunda yo kubacikisha, umutangabuhamya ati “Uwitwa Bahati we yasohotse yambaye imyenda myiza, bigaragara ko yari yiteguye”.

Nyuma yo gutorokesha Lt Bahati, Major Bora na Mirindi wagombaga gutanga amakuru menshi, urujijo ruracyari rwose mu mitwe y’Abanye-Congo, bibaza uwaba yarishe Mzee Kabila.

joseph kabila
Imyaka 17 ishize Kabila ari ku buyobozi, ukuri ntikurajya hanze

Andi makuru ashidikanywaho akanatera urujijo, ngo ni uburyo  Joseph Kabila na nyina Sifa Mahanya babujije Mzee Kabila kwitabira inama yagomba kujyanamo n’umujyanama we mu by’ubukungu, Emile Mota, i Yaoundé. Aha hakaba urujijo no gukeka ko baba baragize uruhare mu iyicwa rye [Mzee Kabila].

Mzee Kabila arasawa ku wa 16 Mutarama 2001, Joseph Kabila yari umugaba w’Ingabo za Congo zirwanira ku butaka. Aho yari ayoboye ingabo muri Fizi muri Kivu y’Amajyepfo, yatumweho ngo aze kwicara ku ntebe ya se wari umaze kwicwa, ayigeraho nyuma y’iminsi 10 ku wa 16 Mutarama 2001.

Mu gihe hashize imyaka 17 ari kuri iyi ntebe by’umwihariko na manda ze zikaba zararangiranye na 2016, abishe se ntibaramenyekana, ubu na we akaba atorohewe n’abaturage bamusaba kurekura iyi ntebe bafatanyije n’amahanga.

hy
Mzee Kabila yicwa, umuhungu we yari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *