Mu minsi ishize, inkuru ivuga ku gutandukana kw’umuhanzi w’icyamamare Miley Cyrus n’umugabo we Liam Hemsworth nyuma y’amezi umunani bashakanye.
Benshi mu bamenye aya makuru bashinje uyu muhanzi guca inyuma umukunzi, ngo ikaba ari na yo mpamvu yatumye batandukana.
Miley Cyrus yashyize hanze icyo bamwe bakwita ukuri, atanga ubutumwa butandukanye ku bakunzi n’abafana be.
“Icyo ntakwemera ni ukunshinja guhisha icyaha ntigeze nkora. Nta kintu mfite cyo guhisha kandi nta n’amabanga ahari yo guhishura. Ntabwo nera de, yewe sinabyifuza. Nakwemera byinshi ariko sinemera ko naciye inyuma Liam twamaranye imyaka hafi icumi dukundana (ikaba ari yo mpamvu yatumye dutandukana). Ndacyamukunda kandi nzakomeza gukunda .
Yavuze amakosa menshi yaranze ubuzima bwe mu gihe yari akiri muto, arimo ayo kunywa itabi risanzwe, urumogi, gusinda, kuririmba yambaye ubusa nko mu ndirimbo yitwa ‘Wrecking Ball’ ndetse akeka ko ahari ari we mugore ufite amafoto n’amashusho menshi kuri murandasi yambaye ubusa.
Amwe muri aya makosa avuga ko yamubujije amahirwe menshi mu buzima bwe.
Nyuma y’aya makosa yose, Cyrus yavuze ko we na Liam biyunze n’ubwo bageze aho bagatandukana.
Yanzuye avuga ko ubu iby’ahahise agiye kubisiga inyuma, ameze neza kandi yishimye nka mbere n’ubwo abantu bavuga ngo yasaze cyangwa se yanyoye itabi.
Ku wa 13 Kanama, Liam yatangarije kuri Instagram ko we na Cyrus bahisemo gutandukana ku mpamvu zabo bwite, amwifuriza amahiwe mu buzima. Yavuze ko ntacyo yigeze abwira itangazamakuru kandi ntacyo ateganye.
Ubu butumwa bwose Miley Cyrus yabucishije ku rubuga rwa Instagram na Twitter kuri uyu wa 22 Kanama.


