Ubwo hibukwaga abari abakozi b’amakomini yahujwe akaba akarere ka Muhanga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Hon.Senateri Gasamagera Wellars yavuze ko ubusanzwe nta myaka 10 yashiraga mu Rwanda Abatutsi batishwe cyangwa ngo bameneshwe mu byabo, none ubu imyaka 25 irashize nta muntu wongeye kumeneshwa.
Hon.Senateri Gasamagera avuga ko kuba nta munyarwanda urongera gukurwa mu bye byatewe n’uko hari imbaraga zakoreshejwe mu kongera kubaka Igihugu ari naya mpamvu ibyagezweho bikwiye gusigasirwa .
Agira ati « kuva muri za 1959 ,1961 .1963 ,1967 ,1973,1980 kugeze muri 1994 nta na rimwe mu mateka y’Iki gihugu higize hashira imyaka 10 nta maraso amenetse ,nta munyarwanda umeneshejwe ariko none ubu hashize imyaka 25 ,niyo mpamvu umuntu wese ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside wese namugira inama yo kuyigumana ,akayibika mu mutima we, akayiryamana ariko ntiyibeshye ngo ayisohore kuko nayigaragaza ntabwo Igihugu kizamwihanganira byanze bikunze amategeko azamuhana”.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco avuga ko na we yajyaga ahorana ubwoba ko isaha n’isaha bazongera bakicwa kuko akurikije ibyo yasomye mu mateka yasanze nta myaka myinshi yigeze ibaho Abatutsi batishwe cyangwa ngo bameneshwe.
Agira ati “Ndabyibuka nari umwana ariko nkajya numva ababyeyi banjye bavuga ko amalisiti y’abazicwa yamaze gukorwa , kugeza ubwo muri 1994 Jenoside yagezweho irabaho nyuma yaho nabwo nakomeje kugira umutima uhagaze ngera naho nicaragaa nkajya ndeba ahantu nzaca mpunga ,aho nzasimbukira ariko ubu tumaze iyi myaka dufite umutekano, tubanye neza n’abandi, icyizere cyo kubaho turagifite”.
Uyu Perezida wa Ibuka kandi akomeza avuga ko nka Ibuka bashimira Igihugu umutekano wagezweho ,abantu ngo batinyaga kwerekana indangamuntu cyera kubera ubwoko bwabaga bwarashyizwemo ariko ubu basigaye bazerekana nta bwoba bafite kuko nta kindi cyanditseho uretse umunyarwanda iki ngo ni ikintu cyo gushimira Leta .
Ikindi ngo ashimira ko abantu batahigwaga muri 1994 bifatanya n’abandi mu bikorwa byo kwibuka ndetse ngo akanishimishwa n’ibikorwa babakorera kuko bibereka ko bari kumwe nabo.
Agira ati “Biranshimisha cyane iyo tugeze muri ibi bihe byo kwibuka ukabona umuntu uzi ko atahigwaga icyo gihe akoherereje ubutumwa kuri telephone ati komera ,ihangane muri ibi bihe nubwo bitoroshye ibyo bintu bitwereka ko ko abanyarwanda bamaze kuba umwe.”
Abakozi bibutswe ku mugoroba w’uyu wa kane tariki 11 ni abakozi 43 bahoze bakorera amakomini Atandatu ari yo Nyabikenke, Nyakabanda, Rutobwe, Nyamabuye, Bulinga na Mushubati yose yahujwe akaba ari akarere ka Muhanga.



