Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, avuga ko gusaba ko Paul Rusesabagina yarekurwa kandi inkiko zaramuhamije ibyaha, ari agasuzuguro kandi ko n’ababisaba, ibyaha yakoze biramutse byarabereye iwabo nabo batabyihanganira. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mata 2022 ubwo yakiraga ku meza ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, umuhango wabereye muri Kigali Convention Centre. Perezida Kagame yavuze ko ibyo Rusesabagina n’abo baregwa hamwe bakoze, no mu bihugu bimusabira kurekurwa amategeko yabyo adashobora kubyihanganira biramutse bibayeho. Gusaba ko arekurwa akabifata nk’agasuzuguro. Muri videwo yashyizwe hanze na RBA, umukuru w’igihugu hari aho agira ati ” Biratangaje kubona abantu bafite uruhare mu mateka yacu y’igihe kirekire, bagera aho babyitwaramo nabi kariya kageni. Ntabwo ari ukubyitwaramo nabi gusa, ahubwo ni ukubera uburyo batekereza ko twakabaye tuba, ni ukudusuzugura.” Akomeza agira ati ” Mu gihe unsuzuguye bigeze hariya, ni inshingano zanjye kukwereka ko ntemeranya nawe. Ntabwo nshobora kubyemera, urwo ni rwo Rwanda rw’ubu, ni narwo twifuza ejo hazaza.” Mu gihe gito gishize, Urukiko rw’Ubujurire rugumishijeho igihano cy’imyaka 25 cyari cyarahawe Paul Rusesabagina, kubera uruhare rwe mu bikorwa by’iterabwoba byakozwe n’umutwe MRCD/FLN yari abereye umuyobozi. Ni umwanzuro wafashwe kuwa 4 Mata 2022 ubwo urukiko rw’ubujurire rwasomaga imyanzuro yarwo ku byaha bishinjwa Rusesabagina Paul na bagenzi be 20 bakekwagaho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba. Abaregwa bahamijwe ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n’Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by’igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019. Iki kibazo kuva Rusesabagina yatabwa muri yombi mu 2020, cyakomeje kugaruka mu itangazamakuru mpuzamahanga, abanyapolitiki, imiryango itandukanye n’ibihugu bimwe by’i Burayi bisaba ko Rusesabagina arekurwa. Ibi u Rwanda rwabiteye utwatsi, ruvuga ko ari ukureka ubutabera bugakora akazi kabwo.


