Ni “wowe” Imana ikeneye ntabwo ikeneye “twebwe”

Sangiza iyi nkuru

“Umuntu
niyibwira
ko
ari
ikintu
kandi
ari
nta
cyo
ari
cyo,
aba
yibeshye.
Ibyiza ni
uko
yakwisuzuma
mu
murimo
we
ubwe,
kuko
ari
bwo
azabona
icyo
yirata
ku
bwe,
atari
ku
bwa
mugenzi
we,
kuko
umuntu
wese
aziyikorerera
uwe
mutwaro.” (
Abagalatiya 6:3-5)

Aha
turabonamo
abantu
babiri:

  1. Wowe (
    umurongo
    wa 3)
  2. Mugenzi
    wawe (
    umurongo
    wa
    4b)

Ibi
biwereka
ko
n’aho
mwakorera
umurimo
w’Imana
hamwe (
mu
itsinda),
Imana
itandukanya
imirimo
wikoreye
ubwawe,
n’iyo
mugenzi
wawe
yakoze.

Imirimo
y’Imana
dukunze
kuyikorera
hamwe,
ku
buryo
usanga
bibaye
ngombwa
kubitandukanya
byagora
umuntu
kumenya
icyo
umwe
yakoze. Tuba
turi
benshi.
Ariko
ijambo
ry’Imana
riratubwiye
ngo
“Umuntu
wese
aziyikorerera
uwe
mutwaro.”

Dukora
imirimo
y’Imana
mu
buryo 2:

  1. Hari
    abantu
    bamwe
    basobanukiwe
    umumaro
    uva
    mu
    gukorera
    Imana,
    bigatuma
    bakomeza
    gukora
    n’ubwo
    bari
    mu
    kivunge
    bagakomeza
    gukora.
  2. Hari
    abandi
    biba
    bigaragara
    ko
    bashoboye
    gukora,
    bigatuma
    bakora
    kuko
    badakoze
    byagaragara.

Abadakorera
Imana (
cyangwa
abatayikorera
nk’uko
bikwiye),
nabo
bari
mu
bice
bibiri:

  1. Hari
    undi
    utazi
    umumaro
    wo
    gukorera
    Imana,
    bigatuma
    abikora
    nabi.
  2. Hari
    undi
    uvuga
    ati:
    “Turi
    benshi,
    nakora
    ntakora
    nta
    wenda
    kubimenya.”

Mbese
wowe
uri
mu
ruhe
ruhande.
Ariko
menya
ko
umuntu
wese
aziyikorerera
uwe
mutwaro.

Ijambo
ry’Imana
ryongera
kutubwira
ko
mbere
yo
guhabwa
ingororano,
imirimo
yacu
izapimwa.
Umuntu
ukora
kuko
atekereza
ko
aramutse
adakoze
byahita
bigaragara,
ndabwira
nti
ubonye
akaga
kuko
Imana
nipima
igasanga
warakoraga
kuko
bakureba,
atari
kubw’urukundo,
nta
ngororano
uzabona.
1
Abakorinto 3: 13-15

“Umurimo
w’umuntu
wese
uzerekanwa.
Urya
munsi ni
wo
uzawerekana
kuko
uzahishuzwa
umuriro,
akaba
ari
wo
kandi
uzagerageza
umurimo
w’umuntu
wese.
Umurimo
w’umuntu
uwo
yubatse
kuri
urwo
rufatiro
nugumaho,
azahabwa
ingororano,
ariko
umurimo
w’umuntu
nushya
azabura
inyungu… ”

Mbese
urumva
umurimo
wawe
uzaguhesha
ingororano,
cyangwa
uzayibura?

Kenshi
usanga
Abakristo
tuvuga
tuti:

  • Ku
    itorero
    ryacu
    tugira
    amateraniro
    kuwa 1, 4, …
  • Korali
    yacu
    yaririmbye
    bose
    bajya
    mu
    Mwuka
  • Ku
    itorero
    ryacu
    tugira
    gahunda
    yo
    gusura
    abarwayi
    kwa
    muganga
    ku
    cyumweru
    cya
    nyuma
    cy’ukwezi

Ibi ni
byiza,
ariko
wari
ukwiye
kureba
uruhare
rwawe
muri
ibi
bikorwa
itorero
ryawe
rikora. …
kugira
ngo
abone
icyo
yirata
ubwe,
atari
ku
bwa
mugenzi
we.
Kuko
umuntu
wese
aziyikorerera
uwe
mutwaro.

Biragarara
ko
mu
byo
tuvuga
harimo
ibyo tuba
twiyitirira
kuko
haba
harimo
ibyakozwe
na
bagenzi
bacu.
Biratandukanye
kuba
ikintu
cyakozwe
n’itsinda
mbarizwamo,
no
kuba
ari
njye
wagikoze.
Ibyo
Ijambo
ry’Imana
ribyita
kwishuka.

Yakobo 1:22,
Ijambo
ry’Imana
riragira
riti :
“Ariko
rero
mujye
mukora
iby’iryo
jambo,
atari
ugupfa
kuryumva
gusa
MWISHUKA.”

Ijambo
ry’Imana
ridutegeka
ibintu
bitandukanye.
Urugero,
ridutegeka
guteranira
hamwe
dusenga.
Abaheburayo 10:25:
“Twe
kwirengagiza
guteranira
hamwe
nk’uko
bamwe
bajya
bagira …”
Nyamara
wowe
ugira
uti :
“Ku
itorero
ryacu
duterana
kuwa 1,4, …”
Mbese
Imana
ije
gushaka
abateranye
kuri
iyo
minsi
yakubona?
Isuzume
maze
ukore
iby’iryo
jambo.

Reka
dufate
urugero
rwa
Korali,
nk’uko
muzi
ko
igizwe
n’umuntu
umwe
cyangwa
benshi:

Kugira
ngo
Korali
igire
amavuta
cyangwa
itere
imbere,
haba
hari
umuntu
umwe
cyangwa
benshi
babigizemo
uruhare:
uyisengera,
uhugura,
uhimba
indirimbo, …
Nyamara
igice
kinini,
hari
n’ababa
bananiwe
kubahiriza
gahunda
gusa,
kuko
usanga
benshi
bakererwa
kandi
barabigize
akamenyero.

Imana
rero
izi
izina
ry’aho
usengera,
izina
rya
Korali
uririmbamo
ariko
iyo
ije
gutanga
umugisha
ireba
umuntu
umwe
umwe,
maze
ugasarura
icyo
wabibye.

Abantu
benshi
bakorera
Imana,
ndetse
bakanavunika
rwose,
ariko
ntibabone
umugisha. Baba
basarura
ibyo
babibye,
kuko
ijambo
ry’Imana
ritubwira
ko
Imana
idakiranirwa
ngo
yibagirwe
imirimo
myiza
tuyikorera (
Abaheburayo 6:10).
Byanga
bikunda,
iyo
ukoreye
Imana
utaryarya
ubona
ingororano.

“Ntimuyobe,
Imana
ntinegurizwa
izuru,
kuko
ibyo
umuntu
abiba
ari
byo
azasarura.”
Abagalatiya 6:7

Ijambo
ry’Imana
ritwereka
ko
abantu
bari
gukorera
Imana
imwe,
nyamara
bakayikorera
ku
buryo
butandukanye.
1
Abakorinto 3: 12
“Ariko
umuntu
niyubaka
kuri
urwo
rufatiro
izahabu
cyangwa
ifeza,
cyangwa
amabuye
y’igiciro
cyinshi
cyangwa
ibiti,
cyangwa
ibyatsi
cyangwa
ibikenyeri,”
Nkwibutse
ko
igihombo
gifite
wowe
ukora
nabi.

Itegereze
ibivuzwe
mu
iri
jambo:
mbese
izahabu
inganya
igiciro
n’ibiti
cyangwa
ibikenyeri?
None se
wowe
uri
kubaka
iki
ku
rufatiro
twashyiriweho?

Iyo
Imana
idushinje
ko
tugenda
nabi,
nta
kindi
gisubizo
uretse
kwihana.
Iyo
utihannye,
biba
ari
akaga
gakomeye
kuko
Imana
ikunda
umurimo
wayo
yatangije.
Nkwibutse
ko
ikunda
n’ubugingo
bwawe, ni
yo
mpamvu
ihora
igusaba
kwihana.

Ibyahishuwe 2:5 “Ni
uko
ibuka
aho
wavuye
ukagwa
wihane,
ukore
imirimo
nk’iya
mbere
kuko
nutabikora
nzaza
aho
uri,
nkure
igitereko
cy’itabaza
cyawe
ahacyo
nutuhana.
Ibyahishuwe 3:3 “Ni
uko
ibuka
ibyo
wakiriye
n’ibyo
wumvise
ubyitondere
kandi
wihane.
Ariko
nutaba
maso
nzaza
nk’umujura,
nawe
ntuzamenya
igihe
nzagutungurira.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamugisha L@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *