Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Uncle Austin avuga ko ibyakozwe n’umukozi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yambura umunyamakuru ijambo bidakwiriye mu gihe Perezida Kagame ashyigikiye ko abaturage bamubwira ibibazo bafite. Ubwo habaga ikiganiro ku rugendo rw’Amavubi muri Cameroon, umunyamakuru Jean Luc Imfurayacu yambuwe ijambo, agitanga igitekerezo. Ni ibintu bikomeje kugarukwaho cyane ariko abenshi barabinenga. Austin na we kuri Twitter ati ” Nimba His Excellency yarahaye umuturage ijambo wowe urinde uryaka umunyarwanda noneho muri press conference ? Kuri ubu hari impaka ndende ku byakozwe na FERWAFA aho bamwe bavuga ko mu rugendo rw’Amavubi rwaranzwe no kuba hatarabayeho ukubana neza k’uru rwego n’abanyamakuru. Hari n’abanenze abanyamakuru bari muri iyo nama bakomeje ikiganiro nyuma y’aho mugenzi wabo akorewe igikorwa bamwe bafata nk’agasuzuguro. WASOMA: https://bwiza.com/?Umunyamakuru-yambuwe-ijambo-ubwo-yavugaga-ku-bibazo-by-urugendo-rw-Amavubi-muri/ Umunyamakuru yambuwe ijambo ubwo yavugaga ku bibazo by’urugendo rw’Amavubi muri Caméroun
FERWAFA ibyo mwakoze ntibyari bikwiye.”

2 Responses
Niba ‘His Excellency’ yarahaye umuturage ijambo wowe urinde uryaka Umunyarwanda- Uncle Austin kuri FERWAFA
ijambi ritangwa na constitution. his ecxellence icyo akora ni ukuba le garant.
kandi ahora yibutsa abanyarwanda kutemera kwamburwa rights zabo. bariya banyamakuru, iyo baba koko bafite ubushirikiyano, bari guhita bagenda