Umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare muri Ghana, Dr Vladimir Antwi-Danso, yatangaje ko niba Perezida Paul Kagame ari umunyagitugu nk’uko bamwe babivuga, yakwifuza ko umugabane wa Afurika igira benshi nka we.
Dr Danso mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Korku Lumor wa TV Africa mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Nyakanga 2023, nk’uko Ghana Web yabitangaje, yavuze ko ijambo ‘demukarasi’ rigira ibisobanuro bitandukanye bitewe n’aho rikoreshwa.
Iyi mpuguke muri politiki n’umutekano yasobanuye ko hari abitwa “abubahiriza demukarasi” ariko ibikorwa byaba bikaba bihabanye na byo, abandi bakitwa “abanyagitugu”, ariko baravanye ibihugu byabo kure, babigeza ku iterambere rigaragarira benshi.
Ati: “Mpora mvuga ko nahitamo umunyagitugu uzi aho ari kwerekeza igihugu cye, akacyubaka abinyujije mu nzego za Leta kugira ngo gitere imbere, aho guhitamo uwitwa umudemukarate umbeshya, unca mu rihumye, akanyiba, n’Isi yose ikamusingiza nk’umudemukarate.”
Dr Danso yatanze urugero, avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu byitwa ko biyobojwe igitugu, kandi atari ko biri. Ati: “Urebye igihugu nk’u Rwanda, watekereza ko nta demukarasi ibayo ariko ndasaba ko mubitandukanya. Reba, kuva mu 1994 iterambere kiriya gihugu cyagezeho ku buyobozi bw’uwitwa umunyagitugu. Kandi niba iki ari igitugu, turagishaka cyinshi muri Afurika.”
Hari icyo Kagame yabivuzeho
Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na Franà§ois Soudan na Romain Gras ba Jeune Afrique muri Mutarama 2022, yavuze ko bishoboka ko imiterere ye ari yo ituma abantu bamwita umunyagitugu, kandi ngo ntacyo yabihinduraho.
Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Nk’abandi bose, hari igice cyanjye ntashobora guhindura. Hari ikindi gice gukorana bishoboka. Ntabwo byashoboka ko mpindura uturemangingo twanjye. Wasanga ari byo bituma hari abambona nk’umunyagitugu, simbizi. Icyakora, ndi umuntu uhora witeguye gukorana n’abandi.”
Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Igisubizo-cya-Perezida-Paul-Kagame-ku-bamwita-umunyagitugu
Perezida Kagame ayobora u Rwanda kuva mu mwaka w’2000. Ni umwanya yagiyeho nyuma y’imyaka 6 abohoye iki gihugu hamwe n’ingabo za RPA. Wavel Ramkalawan uyobora Madagascar we amubona nk’umwe mu bihangange by’Abanyafurika ku Isi.


