Niba kwakira abimukira ari ikibazo, hashyirweho ingamba zirambye zibuza “ubwimukira”

Sangiza iyi nkuru

Ibitangazamakuru mpuzamahanga bimaze iminsi bicishaho amakuru y’umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda, umushinga hagati ya Leta y’u Rwanda na Leta y’Ubwongereza. Ni umushinga ishyirwa mu bikorwa ryawo rikomeje kugorana kubera amategeko ndetse n’imiryango mpuzamahanga iwitambika.

U Rwanda ruwugaragaza nk’igisubizo ku kibazo cy’abimukira baremerera ibihugu bagiyemo, badafite uburenganzira ariko kandi badafite n’andi mahitamo kuko baba badashobora gusubira mu bihugu bavuyemo ndetse n’ahandi naho batakiirwa nk’abemewe kuba muri ibyo bihugu. Nubwo ibi bamwe babibona nka business kubera amafaranga igihugu cy’ubwongereza giteganya guha u Rwanda mu rwego rwo kwitegura kubakira. Ibi, n’inzira bikirimo, bizabarwa bibaye cyane ko umushinga ukiri mu rugendo rw’inzitane ngo ube washyirwa mu bikorwa.

Zimwe mu nzitizi ni izivuga ko U Rwanda atari igihugu cyo kwizerwa kubera ngo ko uburenganzira bwa muntu butubahirizwa, ndetse n’ubundi burenganzira bwa muntu bushamikiraho nk’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ubwitangazamakuru… Ibi birashoboka ko byaba impamvu yo kutohereza abimukira yenda yanatuma abo bimukira bataza. Ariko se kutabazana bituma nibura habaho ingamba zo guha agaciro no gufasha abimukira kubaho bikwiye mu bihugu bagiyemo?

Aho kwica gitera…

Igituma abimukira bagera muri ibyo bihugu cyane iby’iburengerazuba bw’isi na Amerika ni ibibazo biba biri mu bihugu byabo. Bimwe birimo ibibazo by’intambara, ugutotezwa, kubura akazi, n’ubukene bituma abantu bajya gushakira amahoro n’amahaho aho bweze. Ntawe iyi gahunda igamije gukura mu gihugu cye ngo aze mu Rwanda. Aha niho mpera mvuga ngo aho kwica gitera hicwe ikibimutera.

Haruguru yo kwamagana ko abantu boherezwa muri iki guhugu cyangwa iki kubera amasezerano yabaye hagati y’igihugu cyohereza n’icyakira, ni izihe ngamba zishyirwaho ngo noneho hahagarikwe igituma haba ubwimukira?

Ahenshi aho abantu bahunga berekeza iburayi, ibibazo by’intambara biba biri muri ibyo bihugu usanga bifitemwo akaboko n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi. Usanga aribyo biri inyuma yababa bari kurwana ari byo bishyira mu kaga abasivili bamwe bagafata inzira igoye, irimo ibyago ngo babone ko bajya aho ubuzima butuje. Byagaragaye kenshi ko bene abo bakomeye iyo babishatse izo ntambara zihagarara batabishaka zigakomeza zikamara imyaka n’imyaniko. Niba ari bo gatera, cyangwa benyegeza umuriro w’izo ntambara nibabe, niba bashaka ko ubwimukira bugabanuka (dore ko guhagarara byo bidashoboka) bafata iya mbere mu kureka gutiza umurindi intambara n’imidugarararo itera abantu guhunga, ubukene…bituma birangira babagannye.

Urugero aka kanya umutekano muke uri mu bihugu bya Sahel watewe mu buryo butaziguye n’ihirikwa rya Muamar Kadafi Perezida wa Libya aho ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi na Amerika byafashe intwaro bikamurasa bikamuhirika, ariko hagakurikiraho ikwirakwira ridasanzwe ry’intwaro mu mitwe myinshi yahise ivuka, ikagukira mu bihugu byo muri Sahel aho kugeza ubu, idahwema guteza umutekano muke no gukura abantu mu byabo.

Ibi rero bitera intambara zidashira ni nabyo bitera abantu guhunga no kwimuka bashaka kujya aho bakeka ko hari amahoro arambye ndetse babonera n’ubuzima bwabo. Navuga ndetse ko abagera muri ibyo bihugu ari mbarwa ugereranije n’ibihumbi by’ababa bashaka kujyayo ariko bakabura ubushobozi.

Raporo nyinshi zagiye zigaragaza akaga abajyayo bahura nako zivuga ko ubwabyo kugira ngo umuntu afate icyemezo ngo agiye kuba umwimukira, afata urugendo atazi, agenda yishyura abo atazi, aho rimwe na rimwe bisaba imiryango guteranya amafaranga ngo ihe abo bagiye, cyane ko bamwe baba bibwira bati “nibagerayo bazatwibuka badutunge”. Nyamara bamwe ntibanagerayo bapfira bakanicirwa mu nzira.

Uretse ibyo ubushomeri bwabaye karande mu bakiri bato, abarangije za kaminuza nayo ni impamvu ituma bamwe bavuga bati “reka tujye gushakishiriza iyo.” Nubwo ibihugu byo mu burengerezuba bw’isi bidafite inshingano yo gutunga ibihugu abimukira bavamo ngo bibone uko bihaza abo bakandida mu kubijyamo, ariko mu mikoranire byafasha mu ihangwa ry’imirimo ituma hatabaho kujya kwifuza kujya iw’abandi rimwe na rimwe nta n’icyo ujyanyeyo utanga nk’umwihariko urusha abo uhasanze.

Ibi rero, mbere yo kurwanya gahunda yaganiriweho ngo wenda igihugu runaka (nk’ubwongereza) gifitanye n’U Rwanda (cyangwa ikindi gihugu) ni ngombwa kurebwa ku gituma abantu bava aho bava, baza aho bajya. Ni ngombwa gufatanya mu kurwanya ikibazo, kuko ikibazo kivukiyemo ntikigira ingaruka cyangwa uburemere ku gihugu kimwe. Ni na ngombwa niba uvuganira uburenganzira bwa muntu, kubwira ibyo bihugu bikomeye, byo byigaragaza nk’ubwami bw’uburenganzira bwa muntu, gufata iya mbere bakabwubahiriza bakira abo bimukira, uko nabo ari abantu, abakeneye kubaho kimuntu. Washinja ute igihugu kikubwiye ko kigiye kwakira abimukira kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, wowe wiyita intangarugero mu kubwubahiriza utabikoze?

Isi yabaye umudugudu, ibishashi bivuye ku nzu (igihugu) ihiye bikongeza n’iziri hafi, bigatera abari hirya kwakira abahishije inzu, ariko n’uwo mutwaro ugira ingaruka z’ako kanya n’iz’igihe kizaza kuri bose. Kubaho ni ukubana.

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Niba kwakira abimukira ari ikibazo, hashyirweho ingamba zirambye zibuza “ubwimukira”
    Ikibazo Africa ifite ntabwo ari Abanyaburayi cg America ahubwo ikibazo Africa ifite ni ubujiji,inda nini,kudatekerereza abuzukuru n, abuzukuruza,imiyoborere idahwitse ndetse no kudashaka kumva ibitekerezo byubaka biturutse kubo mudahuje imitekerereze. Isi ifite imigabane irenze 4 ariko Africa niho usanga ibyo bibazo gusa ahubwo kubera imiyoborere y, Africa idahwitse abayobozi ibibi byose bakora babishaka babeshya abenegihugu ko utaribo ko ari Abazungu, mwebwe banyamakuru nimwe mukwiye kuba abambere kuvuga ibitagenda ikindi mwirinde amarangamutima ya Kinyafurika muharanire ukuri igihe kizagera natwe Africa yacu ibe iyo kwifuzwa.

  2. Niba kwakira abimukira ari ikibazo, hashyirweho ingamba zirambye zibuza “ubwimukira”
    Ikibazo cyo kwimukira Buraya gituruka ku bujiji, inda nini,kudatekerereza abuzukuru n, abuzukuruza, imiyoborere mibi, Bitewe nibyo mvuze haruguru abayobozi ba Africa babyegeka kubazungu mu rwego rwo kujijisha abo bayoboye. Isi ifite imigabane irenga 4 ariko ibibazo byinshi ubisanga muri Africa,niho usanga abayobozi batajya bumva ibitekerezo nyubaha byabo batavuga rumwe niho hahora guhirika ubutegetse kwica Abo mutavuga rumwe,ikinyoma kigaragarira buri wese. Mugihe Africa izicara ukamenya ko ariyo igomba kwigira izifuzwa na buriwese, ikindi igihe Africa izahuriza hamwe izatera imbere kd ntawuzayivogera, akarorero mubona ukuntu ibihugu bya Buraya byahagurutse bigafasha Ukrain ariko muri Africa ibihugu kiraterwa ntawugitabara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *