Niba mushaka imirwano ya politiki ndayibazanira-Pasiteri Schoof abwira Leta y’U Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru wa Radiyo yafunzwe Amazing Grace ari we Pasiteri Gregg Schoof avuga ko niba Leta y’U Rwanda ishaka imirwano  ya politiki na we yiteguye kuyinjiramo atazuyaje.

Uyu mugabo yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi rya Amerika (VOA) kuwa 10 Ukwakira 2018 nyuma yaho ageze ku Rukiko Rukuru rwa Nyarugenge  akabwirwa ko urubanza yari yarareze Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro( RURA) rwasomwe kuwa 9 Ukwakira 2018 kandi ko yatsinzwe mu gihe we yari aje gusomerwa.

Mu ijwi ryuje uburakari nk’uko VOA ibivuga, Schoof yatangaje ko hashobora kuba hari ingufu zo hejuru zidashaka ko Radiyo ye ikorera mu Rwanda. Yagize ati ”Iki ni icyemezo cya politiki, ni icya politiki. Niba mushaka iyo mirwanyo ya politiki ndabazanira iyo mirwano ya politiki”

Uyu mugabo kandi yasabwe n’urukiko  kwishyura RURA 500,000 Rwf nk’indishyi y’akababaro  kuko ngo yayishoye mu manza.

Abakoraga kuri iyi radiyo bavuga ko na bo batunguwe n’uyu mwanzuro w’urukiko kuko ngo bari bizeye ko batsinze bashingiye ku buryo imiburanishirize yagenze.

Umwe muri bo yagize ati” Twari twizeye ko  tuza kubwirwa umwanzuro mwiza. Biradutunguye ntitwari tuzi ko twatsindwa.  Ukurikije uko urubanza rwari rwagenze, twari tuziko tuzatsinda. Ubu tumaze amezi umunani tudakora”

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RURA kuwa  wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2018 ryavugaga Radiyo Amazing Grace hagaritswe mu gihe cy’iminsi 30 kandi ko igomba kwishyura ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kuri konti ya RURA iri muri Banki y’Igihugu mu gihe kitarenze iminsi 15 uhereye ku itariki itangazo ryasohokeye.

Iki cyemezo ntacyo Pasiteri Schuff ntacyo yagikozeho ahubwo yitabaje inkiko

Intandaro yifungwa rya Radiyo Amazing Grace

Intandaro ya byose ni uko ku wa 29 Mutarama 2018 umuvugabutumwa witwa Niyibikora Nicholas yayumvikanyeho yigisha avuga ko nta cyiza cyava ku mugore.

Muri icyo cyigisho hari aho yavuze ati “Ikibazo abagore bafite uyu munsi ni uko babaye indaya, reka rero nze mbabwire umugore uko agaragara imbere y’Imana. Icya mbere afitanye ikibazo n’Imana […] Isi ya mbere ijya kurimbuka abagore babigizemo uruhare. Icyiza cy’umugore ni iki? Wakivana he? Aburahamu ananirwa guhamya Imana mu Misiri, uwamugiriye inama yo kwicecekera si umugore? Wicare uzi ngo Imana ifitanye ikibazo n’umugore ndetse n’amatorero.”

Ubutumwa bwe bwanumvikanishije ko Itorero rifashe ukuri rikavanga n’ibinyoma ryitwa maraya, rikajya mu murongo wa Kiliziya Gatolika.

Inzego z’abagore ni zo zahise zihagurukira kwamagana uwo muvugabutumwa ndetse Pro-Femmes Twese Hamwe inarega radiyo yigishirijeho.

Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Kanakuze Jeanne D’Arc, yavuze ko bafashe icyemezo cyo kurega radiyo muri RMC kuko ngo abayobozi bayo bemeye ko hanyuzwaho ibiganiro bitesha agaciro umugore w’Umunyarwandakazi.

Pasiteri Schoof avuga ko nta mpamvu ihari yo gufunga radiyo ye kuko ngo Pasiteri Niyibikora atigeze akurikiranwa n’inkiko.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *