Umuyobozi w’umuryango Transparency International urwanya ruswa n’akarengane, ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko niba u Rwanda ruza mu mwanya wa 37 ku Isi, uwa kabiri muri Afurika n’uwa mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu kubahiriza amategeko, uyu mugabane wagowe.
Immaculée yabitangarije mu busesenguzi kuri raporo ngarukamwaka yitwa ‘The World Justice Project Rule of Law Index 2020’ iherutse gusohoka, bwatambutse ku rubuga rwa Real Talk Channel, kuri uyu wa 26 Mata 2021.
Soma inkuru kuri uyu raporo hano http://www.bwiza.com/?EAC-U-Rwanda-rwaje-ku-mwanya-wa-mbere-mu-kubahiriza-amategeko-Uganda-iba-iya
Yavuze ko bihabanye n’ibiri muri iyi raporo, mu Rwanda nta mategeko yubahirizwa. Ati: “Amategeko turayafite pe! Na meza cyane, ariko kuyubahiriza, njyewe ntabwo mbibona nk’uko abakoze iyo raporo babibonye.”
Yakomeje ati: “Ntabwo raporo yabo nyifiteho ikindi kibazo ngo wenda yaba ibogamye, nta n’amarangamutima arimo rwose. Niwitonda neza ukayisoma, urabibona ko nta marangamutima arimo.”
Immaculée yavuze ko niba koko muri iki gihugu hubahirizwa amategeko nk’uko iyi raporo ibivuga, umugabane wa Afurika waba warashize.
Ati: “Ariko iyo ndebye hano mu gihugu, ukuntu twubahiriza amategeko, no mu nzego zaba iza Leta , zaba n’inzego z’ubutabera, twice amategeko cyane. Niba rero turi aba kabiri muri Afurika, tukaba aba mbere mu karere, abandi barashize. Njyewe ntabwo nemera ko twubahiriza amategeko, kuko n’amabwiriza anoroshye, ubu se ko abantu bananiwe kwambara agapfukamunwa nk’uko amabwiriza abitubwira kandi ari bo birinda?”
Akomeza ati: “Ibyo byose ni ibimenyetso biba bikwereka ko natwe ntabwo turi shyashya. Ntabwo rwose twakwishima, Abanyarwanda nibanabona iyi raporo, ntibishime cyane ngo bubahiriza amategeko, ahubwo baririre Afurika kuko yaragowe.”
Iyi raporo ikorwa hashingiwe ku bipimo (criteria) 8 birimo: uburyo inzego z’ubuyobozi zishyirwaho, urwego ruswa iriho, kudaheza kwa Leta, uburenganzira bw’ibanze, umutekano n’ituze, iyubahirizwa ry’amabwiriza, ubutabera ku baturage n’ubutabera ku bakurikiranweho ibyaha.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

2 Responses
Niba u Rwanda ruza imbere mu kubahiriza amategeko, Afurika yaragowe_Immaculée
Genda wa Mubyeyi we Ur’umunyakuri Rwose,ujye uvugishy’ukuri ntikwic’umutumirano, Ndagakunda wonger’uti Turagukunda, ngo n’urwambere mugihe Abaganga bac’ibere rizima ry’umubyeyi bagasiga irirwaye? Baba abakabiri hakiri Abaganga Twumvise kubitaro bya Gisenyi bashinyaguriye umuntu w’umubyeyi bakamuryamishya ku gitanda bakuyeho umurwayi wa Covid19 ? Baba Aba mbere Abanyarwanda bacyinubira kutabona Service nziza mu gihe bazumva zigishwa mu binyamakuru n’Amaradiyo, wa Mubyeyi we ujye utuvugira Ureke abishira mu myanya ya mbere badashoboye.