Niba ufite ibi bimenyetso nk’ibya malaria ushobora kuba waranduye Omicron

Sangiza iyi nkuru

Impuguke mu by’ubuzima zavuze ko ubwoko bushya bwa Coronavirus bwihuta cyane mu kwandura bwiswe Omicron bugaragaza ibimenyetso bimwe nk’ibya malaria na grippe.

Perezida wa Sosiyete ishinzwe imiti ya Uganda, Dr Moses Ocan, agira ati: “Ibimenyetso bikomeza guhinduka ariko abantu benshi bafite umutwe, inkorora, kubabara mu muhogo, kubabara ingingo, umuriro, intege nke z’umubiri n’ibicurane.”

Omicron yaje mu gihe abantu benshi bahuye n’ubundi bwoko bwa Covid-19 mbere abandi bakingirwa, ibyubatse ubudahangarwa runaka. Ni nayo impamvu y’imfu nke ugereranije n’ubundi bwoko bwa mbere nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.

Icyakora, abahanga bashimangira ko ari ngombwa gufata urukingo cyane kuko ntabwo ubudahangarwa bwa buri wese bwiyongera.

Dr Ocan, usanzwe ari n’umwarimu wo mu ishami rya Farumasi n’Ubuvuzi muri Kaminuza ya Makerere yakomeje agira ati: “Twagize imfu zitageze kuri eshanu zatewe n’ubundi bwoko bushya ariko abantu ntibagomba gufata urukingo nk’ikintu cyoroheje. Ntabwo tuzi uburyo abatarakingiwe bashobora kurindwa ”

Abantu bakingiwe babona ibimenyetso byoroheje nk’uko byatangajwe na Dr Sabrina Kitaka, umujyanama mukuru mu by’ubuvuzi mu bitaro bya Mulago.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *