Niba ugiye gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu bwa mbere, dore ibintu 7 ugomba kwitaho

Sangiza iyi nkuru

Aha iyo tuvuga gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu bwa mbere, aha tuba tuvuga uwo mutangiranye urugendo rwo kubaka urugo, ukitwa umugore, na we akitwa umugabo, ntabwo tuvuga abagiye gusambana n’ubwo nabo biba bibareba, ariko si yo ntego yacu.

Musore na we nkumi rero, mugiye gutangira urugendo, akabariro ni ingingo ikomeye mu kurwubaka, ku munsi wa mbere urumva ukiteguye ute? Ese nta bwoba ufite ra? Witeguye gukora ibitangaza ku munsi wa mbere se? urabyitwaramo ute? Ese muraba murebana cyangwa uripfuka mu maso?

Dore ibintu 7 ugomba kwitaho, nk’uko Bwiza.com ibikugezaho, na we akira ubundi wiyubakire urugo rukomere, ushobora kwisenyera ku munsi wa mbere, niyo mpamvu bisaba ubwitonzi cyane.

1.Itegure ukore isuku:

Aha nta bintu byinshi tuvugaho, wowe musore/nkumi, isukure, oga, wisige amavuga ahumura ariko na none ntukabye, ku buryo akwegera akumva ahumura neza, ita ku isuku y’amenyo kuko murasomana, ogosha insya zawe, mutegure neza igitanda n’ibisaso bibe bifite impumuro nziza kandi ahantu hari umutuzo, ufunge telefone itaza kuba kirogoya,…

2.Gabanya ubwoba n’impamyi

Yego ibigiye kuba ni ubwa mbere bigiye kubabaho, humura, tuza mu mutima wumve ko ari ibisanzwe, igikenewe ni ukwinezeza, wikumva ko ugiye gukora ibitangaza (oya rwose) ikidashoboka n’ejo cyashoboka, ibyo wabonye muri filimi babaga bakubeshya, kora ibyo uzi. Reka amasoni kuko nagutwara cyane aratuma mubihirwa kandi bitari ngombwa, ahubwo tegura utugambo tw’urukundo ugomba kubwira umukunzi wawe,…
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

3.Igikorwa kiratangiye, Ha agaciro ibyo urimo

Igikorwa nyirizina kiratangiye, intekerezo zawe zikerekezeho, mukorakore umubiri wose wisanzuye, mutegure, twa tugambo wari wateguye tumubwire kandi wirinde kuzana ibyahise cyangwa ibizaza bibi, vuga ibyiza gusa, … ese ibyo tugiye gukora turabikora mu buhe buryo (position), mbese twara gahoro igikorwa utababaza mugenzi wawe, mwigishanye ariko muganira,…

4.Igikorwa kigeze hagati, menya amarangamutima ya mugenzi wawe

Ugomba kumenya amarangamutima ya mugenzi wawe, ese arimo gusakuza, amagambo arimo kukubwira se yaba akubiyemo ibyishimo cyangwa arimo kubabara, cyane cyane abagore nibo baba bavuga twinshi, barira, baseka, basakuza, baniha, guhumeka cyane,… aha rero mugabo ugomba kumenya icyo aganishaho kuko ushobora kuba urimo kumubabaza cyangwa urimo kumushimisha ashaka ko ukomeza muri iyo nzira.

5.Igikorwa ku musozo, aho ibyishimo bigeze

Ese mugabo, ntabwo waba ugiye kurangiza umugore akiri kure, oya! Menya neza niba nawe muri ku rugero rumwe noneho murangirize rimwe, mwese mukeneye kugera ku ndunduro y’ibyishimo, niyo mpamvu mutagomba gusiganwa, mufashanye mwese mugere kuri urwo rwego.

6. Igikorwa kirangiye, Ruhukira mu gituza cya mugenzi wawe

Igitsina gore nicyo kiba gikeneye cyane kuryama mu gituza cy’umugabo, kiryamemo, humeka neza, shimira mugenzi wawe ko igikorwa kigenze neza, nezerwa irinde kugaya kabone nubwo haba hari ikitagenze neza, ejo bizaba neza, musome, umukorakore, muganira, ibi bituma mwongera gushaka mu minota mike, mukaba mwakongera.

7.Isuku na none

Iyi mibonano ikozwe nijoro birashoboka ko mushobora guhita musinzira, ariko ubundi mu bishoboka mwakagombye guhita mujya muri dushi, mukoga kandi mukogana kugirango rwa rukundo mukomeze murubemo, ni ngombwa ko musubira inyuma mukareba mu buriri ibyo mwari muryamyemo, ese byo ntabwo byaba byanduye, mugore amavangingo uyaziho iki? ese ntabwo mwaba mwanduje aho mwari muryamye, mwite kuri iyo suku.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Igihe cyose wikumva ko uzajya ugira isuku witegura igikorwa, ahubwo wumve ko ugomba guhorana ubwiza, haba ku mubiri, mu byo uvuga wumve ko bigomba kurangwa n’ikinyabupfura, umutima mwiza niwo uzajya utuma benshi bagukunda bikaba akarusho ku wo mwashakanye.

Uyu munsi wa mbere uba ugoye kuko ubujiji ugaragaje cyangwa indi mico idahwitse, ishobora gutuma rusenyuka ku munsi wa mbere, niyo mpamvu mwese mugomba kwitwararika cyaneeee!!!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru cyangwa se utwandikire kuri kamikazigentille@gmail.com cyangwa se kuri 0785058200(watsapp).

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Théoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *