Kuri ubu nibura metero kibe cumi n’eshanu (15m3) zingana nibura na 37.5% bya metero kibe mirongo ine ( 40 m3) z’imyenda iri mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera zimaze gutunganywa no kubikwa neza ku buryo burambye.
Ni umushinga, CNLG ifatanya n’inzobere zo muri Kaminuza ya Pennsylvaniayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umushinga watangiye mu mwaka wa 2016. Mu 2017 inzobere zo muri iyi Kaminuza zahuguye abakozi 10 ba CNLG mu bijyanye no gutunganya no kubika ku buryo burambye ibimenyetso bya Jenoside. Kuri ubu abakozi babiri ba CNLG bashinzwe kubungabunga ubuhamya n’ibimenyetso bya Jenoside bakaba bakoresha ubumenyi bahawe mu kubungabunga ibi bimenyetso, banakora n’ibindi bikorwa bisanzwe bya CNLG biri mu nshingano zabo.
Mu kubungabunga iyo myenda hifashishwa imashini yabigenewe iyivanamo umukungugu, kuyirinda udukoko dushobora kuyangiza no kugenzura ibipimo by’ubukonje n’ubushyuhe kugira ngo bihore ku kigero cyabugenewe. Uyu mushinga ukaba uzafasha mu kubungabunga mu gihe kirambye imyenda y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igaragara mu Rwibutso rwa Nyamata no mu zindi nzibutso hirya no hino mu Gihugu.
Ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata kuwa 6 Werurwe 2018 agamije kureba aho imirimo yo gutunganya no kubika imyenda igeze, Prof. Randall Frambes Mason, umwarimu w’ibijyanye no kubungabunga ahantu hafite amateka yihariye muri Kaminuza ya Pennsylvania, akaba ari nawe muyobozi w’itsinda ry’inzobere zo muri iyi Kaminuza zifatanya na CNLG yashimye ibimaze gukorwa n’abakozi ba CNLG haba mu kubungabunga imyenda ndetse n’urwibutso muri rusange. Yavuze ko bazakomeza gutanga inama kugira ngo iki gikorwa kirusheho kugenda neza.
Uretse urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, Prof. Mason yanasuye inzibutso za Nyarubuye, Bisesero na Nyange avuga ko we n’itsinda rye bazakomeza gutanga inama ku buryo ibimenyetso n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi zibumbatiye byabungabungwa ku buryo burambye.
Src:CNLG
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


