Nick Minaj aravugwaho kuba mu rukundo na Lewis Hamilton

Sangiza iyi nkuru

Umuraperikazi Nick Minaj aravugwaho ko yaba ari mu rukundo n’umusore umenyerewe mu isiganwa ry’amamodoka, Lewis Hamilton.

Aya makuru akomeje gucicikana nyuma yaho Nick Minaj na Hamilton bagaragaye bari kumwe inshuro ebyiri mu kwezi kumwe.

Aba bombi bagaragaye mu birori bya NewYork Fashion Week ndetse ubu bikaba bivugwako bari mu mujyi wa Dubai. Imwe mu nshuti za hafiz a Nick Minaj yatangarije Hollywoodlife dukesha iyi nkuru ko Nick Minaj yagize ibanga iby’urukundo rwe Hamilton kuko ngo hakiri kare kuba yabishyira ku karubanda.

Iti”  Haracyari kare kuba Nick Minaj yagira icyo atangaza gusa baragenda bamenyana kurushaho. Bagihura bwa mbere ntawashatse ko ibintu byafata indi ntera, baracyaganira banamenyena”

Iyi nshuti ivuga ko kuba Hamilton yarakundanye n’abandi bakobwa bazwi nta kibazo kirimo kuko na Nick Minaj ari icyamamare.

Ati” Nick akunda  Lewis, akunda uburyo avuga, ibyo yabashije kugeraho n’uburyo yigiririra icyizere. Ni umusore uzatuma Nick yishima”

Indi nshuti ya hafi yavuze ko n’ubwo bitoroshye kubera Nick na Hamilton baba bahuze cyane ariko ngo nta kabuza bari mu rukundo kandi biragenda bifata indi ntera.

Lewis Hamilton w’imyaka 33 ni umushoferi wa Mercedes-Benz. Azwiho gukundana n’abakobwa bazwi cyane barimo abaririmbyi  nka  Rita Ora, Nicole Scherzinger n’abanayamideli Winnie Harlow na  Barbara Palvin.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *