Umuraperikazi Nicki Minaj ubarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yatunguye benshi mu bamukurikira umunsi kumunsi mu mpande z’isi avuga k’urukundo yaba afitanye numuraperi Eminem.
Uyu muhanzi ugezweho mu ndirimbo âChun-Liâ yavuze ibi biturutse ku gitekerezo cyanditswe nâumwe mu bafana be ku mashusho yari yashize kuri Instagram, amubaza niba ibihuha bivugwa ko ari gukundana na Eminem byaba ari ukuri, Yamusubije atazuyaje ati âYegoâ.
Byavugishije benshi mu bamukurikira ndetse bihita bitangira gusakara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye no mu binyamakuru byandika ibigezweho mu myidagaduro hirya no hino.
TMZ cyo cyatangaje ko amwe mu makuru gikesha inshuti za hafi zâuyu muhanzi yemeza ko ibi yabikoze atebya, zashimangiye ko nta rukundo Nicki Minaj afitanye na Eminem nubwo nyirâubwite ataragira icyo abivugaho.
Abandi babonye ibyatangajwe na Nicki Minaj nkâubuyo bwo kwigarurira âinternetâ cyane ko ku wa Gatanu, ibinyamakuru byinshi bikomeye byahise bitangira kwandika kuri urwo rukundo rwe na Eminem bigatuma avugwa bidasanzwe no ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu muhanzi amaze iminsi asohoye ibihangano bishya birimo indirimbo nka âBarbie Tingz,â âMotorSport,â nâiyitwa âChun-Liâ ikunzwe.
Nicki Minaj watunguranye akavuga ko yatangiye gukundana na Eminem, mu 2017 nibwo yatandukanye na Meek Mill bari bamaranye imyaka ibiri mu buryohe. Nyuma yâicyo gihe nta musore bizwi ko bakundanye nubwo yavuzweho kugirana umubano wihariye nâumuraperi Nas.
Uyu muhanzikazi uri mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ubwo yahishuraga umubano afitanye nâumuraperi Nas, abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yashyizeho ifoto yabo basohokanye ayiherekeza amagambo yo kumushimira mu buryo buterura, ati âAbami bonyine nibo bamenya Abamikazi.â
Nyuma yakomeje no kugenda yandika andi magambo ashushanya urukundo hagati yabo ariko hashize igihe aracogora ibyâurukundo rwabo birazima kugeza magingo aya.
Nicki Minaj wâimyaka 35 wamamaye mu ndirimbo nka High School,Pills N Potions,Your Love nizindi, akunzwe kuvugwaho gusimburanya abakunzi kuko yaherukwaga kuvugwa ho inkur yâurukundo na mbere yaho atandukanye na Meek Mill, Safaree Samuels akundanye na Eminem nyuma yâuko uyu muraperi yatandukanye nâumugore we mu myaka 10 ishize.



Â





