Nick Minaj yeruriye Cardi B ko azapfa nakomeza gushotora abantu

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi Nick Minaj yatangaje ko mugenzi we Cardi B ashobora kuzahasiga ubuzima nakomeza gushaka guhangana n’abandi bantu.

Ibi yabitangaje mu kiganiro kuri Queen Radio ejo kuwa 10 Nzeri, Nick Minaj avuga ku bushotoranyi yakorewe na Cardi B  mu mpera z’iyumweru gishize mu birori bya ‘ NewYork Fashion Week’

Minaj yagize ati”  Gushaka kurambika ibiganza byawe ku bantu runaka kuko wishakiye,uri umupfu. Nshobora kuvuga gutya mukagira ngo ni imikino. Si ndi indaya yo mu tubyiniro, umutungo mfite wangeza kure”

Nick Minaj avuga ko Cardi B akwiye kumenya ko abantu bose badashobora kumwihanganira nk’uko yabigenje ubwo yamushotoraga.

Uyu mukobwa wakunzwe mu Rwa nda mu ndirimbo nka High School, Your Love n’izindi yatangaje ko mu by’ukuri Cardi B amurenganya kuko atigeze avuga k’uburwayi bw’umwana  wa Cardi witwa Kulture.

Nick Minaj nk’uko inkuru dukesha TMZ ibitangaza ngo ntajya yivanga mu by’ubumenyi bw’ababyeyi mu kurera cyangwa se iby’umwana.

Ni nyuma yaho Umuraperikazi Cardi B bivugwako basanzwe  bafitanye beef amwibasiye  amutuka ibitutsi bikomeye ndetse anamutera rumwe mu nkweto yari yambaye ubwo bahuriraga  mu birori bya New York Fashion Week Party.

Nicki Minaj
Umuraperi Nick Minaj

Mu buryo bweruye , Cardi B ashinja  umuraperikazikazi Nicki Minaj  kumugendaho, kumwibasira mu ndirimbo ze (diss).

Ati” Narakuretse urandissinga, narakuretse urambeshyera..ariko iyo uzanye umwana wanjye uba uhisemo kugira ibyo umuvugaho

Cardi B ukunzwe cyane mu ndirimbo ‘Girls like You’ yafatanyije na Maroon 5 yakomeje avuga ko yakoze cyane ndetse akaba ageze kure ku buryo atareka muntu ngo akine n’ibyo yagezeho.

2522289dee844c71b7848e43971f1cd7
Umuraperi Cardi B udacana uwaka na Nick Minaj

Yakomeje avuga amagambo ateye isoni ashyira Nicki Minaj mu gatebo k’indaya avuga ko ibyo barapa atari byo babayemo mu buzima busanzwe nk’umumama.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *