Nicki Minaj mu rukundo rushya n’umuraperi Nas

Sangiza iyi nkuru

Ibimenyetso birimo amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranya mbaga, agaragaza Nas asoma Nicki Minaj, nibyo byahereweho na benshi bemeza ko uyu muraperikazi yaba yabonye umusimbura wa Meek Mill mu rukundo.
Mu minsi ishize nibwo amakuru yakwirakwiye hirya no hino ko Minaj yamaze gutandukana bidasubwirwaho na Meek Mill, ku mbuga nkoranyambaga za Meek Mill ntihasibaga amagambo agaragaza ko yicuza icyatumye atandukana na Minaj.
Abenshi mu bamukurikiranaga ntibatinyaga kwemeza ko umubano w’aba bombi ushobora kuzasubukurwa kubera amarira ya Meek Mill, nkuko ikinyamakuru Dailymail, bwiza.com ikesha iyi nkuru kibitangaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bisa n’aho uyu mubano utacyongeye kubaho kubera uburyo Nicki Minaj ari kugaragaza uburyo yishimiye cyane umuraperi mugenzi we Nas bivugwa ko ariwe bari mu rukundo muri iyi minsi.
Nubwo ntacyo bombi baratangaza kuburyo bweruye ku rukundo rwabo, uburyo bari bahuje urugwiro mu isabukuru y’amavuko ya Nas ni kimwe mu byaherewe hemezwa ko aba bombi baba bari mu rukundo.
NI
NI2
Source Photos: Dailymail
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana — bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *