Nicki Minaj yemeye ko yakoranye imibonano mpuzabitsina mu kavuyo n’icyamamare Meek Mill

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Nicki Minaj avugwaho gutendeka abasore benshi, mu rwego rwo kubangikanya neza abahanzi Meek Mill na Drake, Nicki Minaj yahisemo kuzajya yita Meek Mill “ Baby Father ” nk’akazina kazimije ndetse ko batigeze bakundana ahubwo basambaye bitunguranye.
nicki-minaj
Minaj asobanura ko “Baby Father” yaryise Meek ashaka gusobanura umuntu mwaba mwarahuriye mu kavuyo bikaza kubaviramo kuryamana mutabiteganyije maze gutandukana ntibiborohere mugakomeza kuba inshuti bisanzwe.
Amakuru dukesha TMZ ni uko ibi uyu muhanzikazi yabikoze mu rwego rwo gucogoza inkuru ngo zacicikanaga mu bitangazamakuru ko yaba atwite inda y’uyu musore Meek Mill akaba anamubangikanya na Drake, ariko we akabyamaganira kure ndetse akavuga ko ari ibihuha.
drake
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Nicki Minaj yasobanuye ko adatwite ndetse na nyuma y’igitaramo yagiriye i Pennsylvania yavuze ko adakundana na Meek Mill ahubwo ko baryamanye by’akavuyo.
Nicki-Minaj-wax-figure
Nicki Minaj ni umuraperi w’umunyamerikakazi akaba afite imyaka 32 y’amavuko, uyu mukobwa asanzwe avugwaho byinshi mu bitangazamakuru kubera kurata ikibero n’amabere ko ari ryo banga akoresha akurura abagabo n’abafana be muri rusange.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *