Muri Nigeria, abagabo badukanye umuco wo kwambara imyenda y’abagore n’abakobwa ndetse bakanagerageza kwigana imico ya bo irimo kwisiga ibirungo, imisatsi n’ibindi.
Igitangazamakuru Nasty Boy giharanira ko abagabo bogira uburenganzira bwo kwambara imyenda y’abagore mu gihe babishatse cyatangaje ko abagabo nab o bagomba kujya ambara imyenda bashatse nk’uko abagore n’abakobwa na bo bambara iy’abagabo.


Amakuru ikinyamakuru bwiza.com cyakuye ku rubuga rwa BBC avuga ko umwe mu banyamakuru b’icyo kinyamakuru cyo muri Nigeria yagize ati “Mu gihe abagore bambara amapantaro, kuki abagabo batokwambara amajipo n’amakanzu?”

Umwe muri aba basore witwa Richard yagize ati “Maze gutukwa n’abantu benshi kuva batangira kumbona nambaye agapafalo kamfashe, ariko nta cyo bivuze kuko kagenewe abakobwa ariko nab o bambara imyenda yacu.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abakobwa bavuga ko bidasanzwe ndetse ko ari ubwa mbere babonye abahungu bikora ibintu nka biriya bashaka kugira imyitwarire nk’iya bashiki ba bo.


Aba basore bavuga ko ibyo bakora bihabanye n’ibikorwa by’ubutinganyi kuko icyaha cyo kuryamana bahuje ibitsina gihanishwa igihano guhera ku myaka 14 kuzamura.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


