Kuri uyu wa Kabiri, Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, watangaje ko byibuze abasivili 100 baguye mu gitero cy’indege cy’Igisirikare cya Nigeria ku isoko ryuzuye abantu mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Leta ya Zamfara.
Iki gitero cy’indege cyibasiye isoko ryitaruye rya Tumfa riherereye mu Karere ka Zurmi, ku Cyumweru, biravugwa ko ari icya kabiri cyahitanye abantu benshi ku isoko ryuzuye abantu mu majyaruguru ya Nigeria mu gihe cy’ukwezi.
Amnesty International yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse, yavuze ko abantu benshi bakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bya Zurmi ndetse no hafi ya Shinkafi, ikomeza ivuga ko benshi mu bishwe ari abagore n’abakobwa.
Igisirikare cya Nigeria nticyahise gisubiza icyifuzo cya Reuters cyo gutanga ibisobanuro, gusa mbere cyagiye gihakana kugaba ibitero ku basivili, kikavuga ko ibitero by’indege gikora bitegurwa hagendewe ku makuru y’ubutasi kandi byibasira abarwanyi gusa.
Muri Mata, abasivili bagera kuri 200 baguye mu gitero nk’iki cyagabwe ku isoko rya Jilli, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria. Igisirikare cyafunguye iperereza kuri icyo gitero ariko riracyakomeje.


