Nigeria: Abajura bitwaje intwaro bishe abantu 38 baranatwika

Sangiza iyi nkuru

Abajura b’amatungo bitwaje intwaro kuri iki Cyumweru bishe abantu 38 mu bitero bitatu bagabye muri Leta ya Kaduna iri mu majyaruguru ya Nigeria nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi.

Abo bajura bagendaga kuri za moto bateye uduce twa Kauran, Marke na Riheya muri Komini ya Giwa, nk’uko byatangajwe na Samuel Aruwan, umuyobozi muri Leta ya Kaduna.

Usibye kwica abantu aba bagizi ba nabi banatwitse inzu, amakamyo n’imodoka nto ndetse badasize n’imirima nk’uko uyu muyobozi yakomeje abyibutsa.

Amajyaruguru ashyira uburengerazuba no hagati muri Nigeria nk’uko tubikesha VOA hamenyerewe ubwicanyi nk’ubu bukorwa n’abajura b’amatungo bitwaje intwaro batera abaturage bagasahura bakanatwika ingo.

Aba kandi bakunze kwibasira amashuri bagashimuta abanyeshuri bagamije kwaka ingurane ababyeyi babo n’abategetsi mbere yo kubarekura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *