Nyuma y’ubwicanyi bwabaye ku Cyumweru, Guverinoma ya Leta ya Plateau yo muri Nigeria rwagati kuwa Mbere, itariki 30 Werurwe yatangaje isaha yo gutahiraho mu gihe cy’iminsi ibiri mu gace ayo makuba yabereyemo.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru, ahagana mu ma saa mbiri n’igice, nibwo abantu bitwaje imbunda batamenyekanye barashe mu kabari kari mu nkengero za Jos, umurwa mukuru w’intara, bahitana abantu benshi.
RFI ivuga ko nibura abantu 30 baguye mu gitero cyagabwe ku kabari kari mu gace ka Angwan Rukuba, mu gihe abandi bantu batatu bahitanywe n’imyivumbagatanyo ubwo imbaga yashakaga gukurikirana no guhana abo bagabye igitero.


