Itsinda ry’abanyanyepolitiki bakomeye muri Nijeriya ryasabye perezida Muhammadu Buhari w’imyaka 74 gufata ikiruhuko cy’uburwayi, nyuma y’ibibazo bijyanye n’ubuzima bwe. Iri tsinda rivuga ko hari “igisa no gusubira inyuma” ku buzima bwe nyuma yo kunanirwa kwitabira inama z’Abaminisitiri ebyiri.
Mu kwezi kwa Mbere Bwana Buhari yamaze ibyumweru birindwi ari mu kiruhuko cy’uburwayi aza no kujya mu Bwongereza kwivuza. Igihe yagarukaga mu kwezi kwa Gatatu yavuze ko atari yarigeze arwara bigeze aho mu buzima bwe. Kugeza ubu Buhari ntiyari yahishura indwara ye ariko avuga ko yongerewe amaraso.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu itangazo ryasohowe n’iri tsinda ry’abagera kuri 13 bafite ijambo rikomeye, bavuze ko Perezida buhari ntiyigeze agaragara mu ruhame kuva mu cyumweru gishize, ndetse ibura rye mu nama ebyiri z’abaminisitiri n’amasengesho ya buri wa Gatanu y’abayisilamu, byateye ibindi bihuha byerekeye ubuzima bwe.
Mu itangazo ryabo, iri tsinda ryanashyizemo bamwe mu mpirimbanyi zikomeye z’uburenganzira bwa kiremwamuntu barimo n’umunyamategeko Femi Falana, umusesenguzi mu bya politike Jibrin Ibrahim n’umuyobozi w’umuryango Transparency International ishami rya Nijeriya, Anwal Musa Rafsanjani.
Bavuze ko bumva bagomba gusaba Perezida Buhari kumvira inama y’abaganga be bwite agafata ikiruhuko cyo kwita ku buzima bwe nta yindi nkerereza, abakorana na Buhari bakaba ntacyo bari bavuga kuri iri tangazo.
Mu cyumweru gishize, umuvugizi wa perezida, Garba Shehu yavuze ko Bwana Buhari ari kugenza ibintu gahoro, mu gihe ari koroherwa ava mu burwayi bw’igihe kirekire mu Bwongereza.
ibigaragaza ko ubuzima bwa Buhari butameze kuva uyu mwaka wa 2017 watangira
Ku itariki ya 19 Mutarama, yafashe ikiruhuko cy’uburwayi ajya kwivuza mu Bwongereza, naho kuri 5 Gashyantare asaba Intako ishinga amategeko kongera igihe cy’ikiruhuko cy’uburwayi, mu gihe kuwa 10 Werurwe yasubiye mu gihugu ariko ntasubire ku kazi ako kanya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuwa 26 z’ukwa Gatatu na none yabuze mu nama y’abaminisitiri ku nshuro ya kabiri, akorera akazi mu rugo, naho kuri 28 Mata abura mu masengesho yo ku wa Gatanu y’abayisilamu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


