Nigeria: Abashinzwe umutekano barashinjwa gusambanya abarekurwa na Boko Haram

Sangiza iyi nkuru

Ku buryo butagirwaho impaka, abagore bagera kuri bane bemereye Human rights Watch ko bakorakowe ndetse basambanywa n’abashinzwe umutekano, abandi bagera kuri 37 bashowe mu mibonano mpuzabitsina babeshywe ko bashyingiwe nk’umugabo n’umugore cyangwa babeshywe ubufasha bw’amafaranga.
[ad id=”44145″]
Aba bose bemeza ko batamenye irengero ry’izo ngirwa bagabo babo nyuma y’uko babaga bamaze guterwa inda, ibi ngo bibagiraho ingaruka ndetse bikanagira ingaruka ku bana babyarwa muri ubu buryo.
Umwe muri aba bagore washinje abashinzwe imutekano kumusambanya yagize ati “Igihe kimwe yansabye ko twaryamana, naranze ariko arabimpatira. icyo gihe byarangiye tubikoze, nyuma ubwo namubwiraga uko yanteye inda yahise antera ubwoba ambwira ko azandasa ningira undi mbibwira, byatumye ntinya sinagira uwo mbihishurira”
Abashinzwe umutekano n’abandi bayobozi batandukanye bo muri Nigeria nibo bashinjwa guhohotera no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa bakurwa mu byabo n’intambara hagati ya leta n’umutwe w’inyeshyamba za Boko Haram.
Icyegeranyo cyasohowe n’umuryango mpuzamahanga ku burenganzira bw’ikiremwa muntu kigaragaza ko leta ubwayo yateshutse ku nshingano zo kwita kuri aba bagore bakurwa mu byabo n’intambara ya Boko haram ngo bacungirwe umutekano ahubwo ngo abayobozi barimo abashinzwe umutekano, abayobora inkambi n’abayobora utundi dutsinda ubwabo bakoresha aba bagore ibikorwa by’urukozasoni bakanabasambanya.
[ad id=”44145″]
Icyegeranyo cya Human Rights Watch yasohoye mu kwezi kwa gatandatu 2016 cyagaragazaga ko abagore n’abakobwa 43 babaga mu nkambi ya Maiduguri bose basambanyijwe cyangwa bakorerwa irindi hohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mausi Segun, umushakashatsi wa Human Rights Watch muri Nigeria avuga ko ikibabaje kurenza ibindi ari uko aba bagore ntanubufasha bugaragara leta ibagenera mu rwego rwo guhangana n’ihahamuka batewe n’iri hohoterwa bakorewe no kuva bagifitwe n’inyeshyamba za Boko Haram
Ati “ Biteye isoni n’agahinda kuba abantu bagombaga kwita kuri aba bagore ari bo babahohotera”
Human rights ivuga ko mu bushakashatsi yakoze byagaragaye ko 66% by’abagore 400 bari barafashwe mu duce twa Adamawa, Borno, na Yobe,
[ad id=”44145″]
Intambara ya Boko haramu muri Nigeria yahitanye abaturage b’abasivile ibihumbi 10 kuva mu mwaka wa 2009, abagera ku 2000 biganjemo abagore n’abana barashimuswe
Ibi birego byose umuvugizi w’igipolisi cya Nigeria yabiteye utwatsi, perezida Buhari we yatangaje ko bibabaje yemeza ko hakenewe iperereza ry’imbitse.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *