Abaturage bavuga ko abantu 200 baguye mu bitero by’amabandi yitwaje intwaro muri leta ya Zamfara yo mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria, nyuma y’igitero cy’indege cya gisirikare aho ayo mabandi yari yihishe mu cyumweru gishize.
Guverinoma ya leta yavuze ko abantu 58 baguye muri ubwo bwicanyi.
Abaturage ariko basubiye mu midugudu yabo kuwa Gatandatu gutegura imihango yo gushyingura abantu benshi babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko umubare w’abapfuye urenga 200.
Ku wa mbere, igisirikare cyagabye ibitero by’indege ku ndiri z’amabandi mu ishyamba rya Gusami no mu burengerazuba bwa Tsamre muri Zamfara, bihitana amabandi arenga 100 harimo babiri mu bayobozi bayo.
Ku wa kabiri, abantu barenga 300 bitwaje imbunda bari kuri moto bateye mu midugudu umunani yo mu gace ka Anka muri Zamfara batangira kurasa, bahitana byibuze abantu 30.
Ku wa gatatu kugeza ku wa kane kandi, abateye bagabye ibitero mu midugudu 10 yo mu turere twa Anka na Bukkuyum, barasa abaturage kandi basahura amazu.
Babandi Hamidu, utuye mu mudugudu wa Kurfa Danya, yavuze ko abagabye ibitero barimo bararasa “umuntu wese babonye”.
Hamidu yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Abantu barenga 140 bashyinguwe mu midugudu 10 kandi gushakisha imirambo myinshi birakomeje kubera ko abantu benshi batabazwe.”
Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Muhammadu Buhari yatangaje ko igisirikare cyabonye ibikoresho byinshi byo gukurikirana no kurandura udutsiko tw’abagizi ba nabi, dukomeje gutera ubwoba abaturage, harimo no gushyiraho imisoro mu buryo butemewe ku baturage bigaruriye.
Buhari yagize ati: “Ibitero biheruka kwibasira inzirakarengane by’amabandi ni igikorwa cyo kwiheba cy’abicanyi ruharwa, ubu botswa igitutu n’ingabo zacu.”
Buhari yongeyeho ko guverinoma itazahagarika ibikorwa byayo bya gisirikare kugira ngo ikureho udutsiko twitwaje intwaro.


