Nigeria: Bigaragambije imbere y’umukuru w’intara bambaye ubusa

Sangiza iyi nkuru

Abagera kuri 200 bo mu gace ka Nkwegu bigaragambije bambaye ubusa imbere y’umukuru w’intara wari wasuye agace ka Ebonyi.

Abiganjemo igitsina gore bateguye imyigaragambyo nyuma yo kumva ko hari umushyitsi uzaturuka munzego z’ubuyobozi aje kubasura, bumvikana ko bazigaragambya bambaye ubusa mu rwego rwo kwamaganira kure uburyo umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ndubuisi Ekumankama akorana n’inzego za Polisi bagatanga ibihano bihambaye ku bagore.

vllkytaHR0cDovL2kuY2RubmFpai5jb20vby95VjNLRnBNUm40cVRvMHZEMU9LTnFXNjIuanBn.prx.ea7bd044 Naked-protesters

Mu myigaragambo bakoze hasenywe inzu y’umupfakazi nk’uko umwe mu bari aho yabitangarije Polisi, gusa polisi imaze kuhagera yatangajwe cyane n’iyo myigaragambyo yakozwe bambaye ubusa kugeza Ndubuisi atashye.Nyuma y’isurwa ,Umukuru wa Polisi George Okafo wari aho yatangarije abari aho ko ibyo biboneye ari inshuro ya kabirinyuma yabateye aho polisi ikorera bambaye ubusa bagafunga abateguye iyo myigaragambyo.

Confusion in Ebonyi as women protest naked

naked1-300x277

N’ubwo uyu muyobozi avuga ibi ariko, birasa nk’aho ntacyo bibwiye aba bigaragambya kuko bitoyemo abagera kuri 20 ngo bashishikaze n’abandi kwigabiza imihanda y’umugi bambaye ubusa.

Src:Naij.com

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

MUREGO Anatty@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *