Abagize umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram bishe abantu 13 mu bitero bibiri bitandukanye mu majyaruguru y’amajyaruguru ya Nigeria nk’uko ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byatangaje ku Cyumweru.
Ku wa Gatandatu, uyu mutwe w’iterabwoba wagabye igitero ku kigo cya gisirikare mu Mudugudu wa Wulari muri leta ya Borno, gihitana abasirikare batatu mu mirwano ikaze yahuje impande zombi.
Nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru bya Turkiya, aba baterabwoba bakusanyije abahinzi 10 barabarasa mu gihe bari mu mirima yabo mu Mudugudu wa Maiwa, wo muri Borno.
Abantu ibihumbi icumi bamaze kwicirwa mu bikorwa by’urugomo byateguwe na Boko Haram, ikorera muri Nigeria kuva mu ntangiriro za 2000.
Uyu mutwe kandi wagabye ibitero mu baturanyi muri Cameroun, Tchad na Niger kuva mu 2015.


