Umuyobozi w’intara ya Rivers muri Nigeria , arashinjwa kuba yasenye hoteli ebyeri ashinja abayobozi bazo kurenga ku mabwiriza yo kuguma mu rugo mu gihe hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus na ba nyirazo batabwa muri yombi.
Guverineri Nyesom Wike , ku cyumweru nibwo yahiritse hoteli ebyiri zikomeye arizo Edemete Hotel na Prodest Home, azishinja ko zari ziri mu mirimo yazo yo kwakira abantu mugihe muri iki gihugu hari ibwiriza rivuga ko amahoteli na za resitora bifungwa. Nyesom avuga ko abantu benshi mu basuzumwe bagasanga baranduye Covid-19 muri iyi leta ari abanduriye mu mahoteli gusa ntiyagaragaje niba hari uwo byaba byaragaragaye ko yanduriye muri izi hoteli. Uyu mutegetsi arashinjwa kuba yakoresheje nabi ububasha ahabwa n’amategeko agahutaza abo ashinzwe kuyobora, nta tegeko na rimwe ryamwemereraga gusenya izi hoteli ahubwo ko niba ba nyirazo bari barenze ku mabwiriza bari gutabwa muri yombi ariko ibikorwa byabo ntibikorweho. Abayobozi b’izi hoteli babwiye BBC ko ibyo uyu mutegetsi abashinja ari ibinyoma kuko nta bantu bari bari kwakirirwa muri hoteli, ko ahubwo gusenya izi hoteli yabitewe n’umujinya kuko ngo yari yabatse ruswa ngo abahe uruhushya rwo gukora ariko bo bakabyanga. Umuyobozi wa Gogorobari Promise Needam akaba na nyirayo yagize ati “Hotel ntabwo zari ziri gukora ndetse na 70% by’abakozi bacu bose twarabasezereye, inyubako yose yari irimo abantu batatu bonyine. (Abayobozi) Baraje batwaka ruswa bavuga ko batureka tugakomeza gukora nitubaha amafaranga. Twabasubije ko twahagaritse imirimo bityo ko nta mafaranga dufite yo gutanga.” Kugeza ubu Nigeria itangaza ko imaze kubarura abarwayi 4641 barwaye Covid-19 abahitanywe nayo bakaba 150 naho 902 barayikize. Muri aba banduye, Nigeria itangaza ko 15 banduriye muri Leta ya Rivers isanzwe izwiho kuba mu zihariye ubukungu bwa Nigeria bushingiye kuri peteroli.


