Nigeria: Hadutse imyigaragambyo yamagana izamuka rikabije ry’igiciro cy’imibereho

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, ibihumbi by’abakozi, abacuruzi, abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abanyeshuri bigabije imihanda y’imijyi minini yo muri Nigeria, bamagana igiciro gikomeje kuzamuka cy’ibiribwa, imiti, gaze yo guteka, n’ibicuruzwa by’ingenzi.

Ihuriro ry’abakozi muri Nigeria ryatangaje imyigaragambyo y’iminsi ibiri mu gihugu hose guhera ku itariki ya 27 Gashyantare, risaba ko guverinoma yagabanya ibibazo by’ubukungu byatewe n’ikurwaho ry’inkunga ya peteroli.

Joe Ajaero, perezida wa Kongere y’abakozi muri Nigeria, yavuze ko guverinoma yagerageje gukumira imyigaragambyo mu gihugu hose ariko ihuriro rirayikomeza.

Aganira n’abanyamakuru ahabereye imyigaragambyo mu murwa mukuru, Abuja, yavuze ko guverinoma itagaragaza ubushake bwo koroshya ibibazo by’ubukungu byugarije abaturage.

I Lagos, umurwa w’ubucuruzi wa Nigeria n’umujyi munini muri Afurika, naho habaye imyigaragambyo nyuma y’uko abapolisi bafunze ibiro by’ihuriro ry’abakozi.

Abapolisi benshi barwanya imvururu na bo babujije abigaragambyaga kugenda mu mihanda yo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Leta ya Borno.

Yusuf Inuwa ukuriye ihuriro ry’abakozi i Borno, yabwiye Anadolu ati: “Komiseri wa polisi yavuze ko bafite inshingano zo gufunga ubunyamabanga bwacu.”

Umwe mu bigaragambyaga akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe rikuru ry’abakozi muri kaminuza ya Nigeria mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Borno, Kyari Dunoma, yinubiye ubukungu bwifashe nabi no guta agaciro kw’ifaranga.

Kuva muri Kamena umwaka ushize, ibiciro by’ibiribwa, ubwikorezi, imiti, gaze yo guteka, n’ibindi bicuruzwa byazamutse cyane nyuma y’uko Perezida Bola Tinubu atangaje ko hakuweho nkunganire ya peteroli.

Raporo y’ukwezi y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare muri Nigeria, ivuga ko ibiciro muri iki gihugu byazamutse kugera kuri 30% muri Mutarama, bikaba ari ubwa mbere mu myaka 25.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *