51114_1774252655

Nigeria: Hakozwe umukwabu wo kogosha insoresore zanze kwiyogoshesha

Sangiza iyi nkuru

Abashinzwe kubahiriza amategeko ya kisilamu bo muri Katsina State Hisbah Commission, ishami rya Sabuwa muri Nigeria, bogoshe imisatsi y’abasore bamwe mu mujyi wa Sabuwa mu rwego rwo gukumira imyitwarire babona ko idakwiye.

Nk’uko byatangajwe ku wa 21 Werurwe 2026, iki gikorwa cyabereye mu bice bitandukanye by’umujyi mu gihe cy’iminsi mikuru ya Eid al-Fitr. Cyari kiyobowe n’umuyobozi w’urwego rugenzura imyitwarire y’abantu rushingiye ku mategeko ya Islam (Hisbah) muri ako gace, Malam Idris Hayatu.

Hisbah yavuze ko iyi gahunda yiswe Operation Happy Sallah, igamije kubungabunga ituze n’isuku, ndetse no kurwanya imyitwarire idahwitse, ibikorwa by’urugomo n’ibyateza urusaku mu gihe cy’iminsi mikuru.

Umuyobozi wa Hisbah yagaragaje ko biyemeje gukomeza kubahiriza amategeko no kurinda icyubahiro cy’abaturage, anasaba urubyiruko kwitwara neza no kwirinda ibikorwa byateza umutekano muke.

Iki gikorwa cyateje ibitekerezo bitandukanye, aho bamwe bavuga ko kigamije gukumira imyitwarire mibi, mu gihe abandi bagifata nk’igikorwa gitesha agaciro bamwe mu rubyiruko.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *