Ifoto y’umupolisi washyiriye imbunda umukanishi muri Nigeria ikomeje kubica bigacika hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria, iyi foto ikaba igenda ihererekanywa n’abatari bacye ndetse iherekejwe n’amagambo atandukanye.
Bamwe mu bayibonye bavuga ko ari inkorano, abandi bakavuga ko ari uguharabika igihugu cya bo, mu gihe hari n’abagaragaza agahinda kadasanzwe bafitiye igihugu cya bo kubw’ibikiberamo bijyanye n’umutekano.
Ni mu gihe kandi mu minsi micye ishize, iki gihugu cyagaragaye ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’igipolisi gikora nabi ku isi, gusa kikagerageza kubihakana nubwo bamwe mu baturage ba cyo bagiye bavuga ko hejuru ya 85% ibyo bavuga ku gipolisi cyabo byashoboka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu magambo y’abantu batandukanye yagiye aherekeza iyo foto, uwitwa kingara yagize ati “Bishoboke ko ibi ari ibihimbano, reka dukomeze dukore iperereza turebe neza koko niba ari byo, gusa bibaye ari byo, igihugu cyanjye cyaba kimbabaje.”
Uwiyise U ncleazeez yagize ati “Amafoto nk’aya arambabaza kuko yerekana ishusho y’igihugu cyanjye ku isi, gusa sinakwirengagiza ko ibirimo binavanze n’umwanda.”
Guverinoma yari ikwiye gukuraho ibisa n’imikino cyangwa gukora nk’abana, kuko nta kuntu batuyobora batabanje kwiyobora ubwabo.
Naho undi wiyise, G odwin2ng yagize ati “iyi mbunda ni yo izavamo irindi sasu ryo kwica udafite icyaha, ese ni ryari ibintu bizajya mu buryo mu gihugu cyacu?
Uwitwa P rince_shittu we yagize ati “Ese Imana yaba ari yo yavumye Nigeria, niba ari byo nta bwo igikoresho nka kiriya cyari gikwiye kugaragara gukoreshwa muri buriya buryo.
Kimwe n’abandi benshi batandukanye, berekanye ko igihugu cya bo kigeze kure mu gihe nta cyo abayobozi ba cyo bakoze kuko umunsi ku wundi hapfa inzirakarengane kandi bikozwe ahanini n’inzego z’umutekano.
Gentille@Bwiza.com


