Nigeria: Ikipe y’abagore yigaragambirije mu marembo yo kwa Perezida Buhari

Sangiza iyi nkuru

Abakinnnyi b’ikipe y’igihugu y’abagore mu mupira w’amaguru mu gihugu cya Nigeria bazindukiye mu myigaragambyo ikaze ku rugo rwa perezida Buhari bakomereza n’imbere y’ingoro y’inteko ishinga amategeko basaba guhabwa uduhimbaza musyi twabo.
Aba bagore bateguye iyi myigaragambyo kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2016 mu gihe Abadepite mu nteko bari bari kwitegura kwakira perezida w’igihugu, Muhammadu Buhari gusobanurira abadepite uko ingengo y’imari umwaka utaha iteye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikipe y’igihugu y’abagore ya Nigeria niyo ifite igikombe cy’Afurika mu mupira w’amaguru, aba bagore bahisemo kuza ku ngoro y’inteko ishinga amategeko kugirango bahure na perezida imbona nkubone.
Aba bakobwa bamaze igihe kigera ku cyumweru baranze kuva muri Hotel bacumbitsemo kugeza ubwo ngo bazahabwa agahimbazamusyi kabo kangana n’amadorali y’Amerika 13.500

nigeria-1
Ubwo bageraga mu rugo kwa perezida Buhari, umuyobozi ushinzwe abakozi kwa Perezida Malam Abba Kyari yabasabye kwihangana ngo bagategereza mu minsi ibiri gusa kugiraango ikibazo cyabo kiba gikemutse.

Aganira na BBC, Naziru Mikailu umwe muri aba bakinnyi yavuze ko ikipe yose yahisemo gusubira muri Hoteli kugeza ubwo leta izakemurira ikibazo cyabo.
Ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore muri Nigeria (Super Falcon) ifite igikombe cy’Afurika yagezeho nyuma yo gutsinda iya Cameroun 1-0 mu mukino wabaye ku wa 03 Ugushyinga 2016, kuva icyo gihe iyi kipe yahisemo kwanga kuva muri Hotel icumbitsemo mu mujyi wa Lagos kugeza igihe leta izabahera amafaranga y’abo y’agahimbazamusyi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria (NFF) ryari ryagerageje gushakira buri mukinnyi amadorali 2,000 ariko aba bakinnyi bavuga ko bakeneye amafaranga yabo yose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Si ubwa mbere iyi kipe y’abagore ifashe icyemezo cyo kwigaragambya nyuma yo kumwa amafaranga y’agahimbaza musyi ku mikino iba yatsinze, mu mwaka wa 2004 nabwo iyi kipe yari yanze kuva muri hoteli yo muri Afurika y’Epfo.
nigeeria-2
Bisa nk’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria rifite ibibazo by’amafaranga kuko uretse iyi myigaragambyo hari n’ibura n’igabanya rya hato na hato ry’imishahara y’abatoza muri Nigeria.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *