Nyuma y’uko Perezida wa Nigeria Muhamadu Buhari agiye kwivuza mu gihugu cy’u Bwongereza guhera mu kwezi kwashize, biteganyijwe ko ari bugaruke mu gihugu cye ariko akaba yirinze gutangaza uko ubuzima bwe buhagaze nyuma y’igihe gisaga ukwezi mu gihe yari yagiye ateganya ko azamarayo iminsi 10 gusa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu butumwa bwatanzwe mu buryo bw’inyandiko binyujijwe mu bo ku ruhande rw’umuryango we ndetse n’abandi bamuba hafi, batangaje ko yirinze kugira ibyo abwira ibitangazamakuru ku buzma bwe, ahubwo ashimira gusa abamubaye hafi, abamusengeye ndetse anabashishikariza gukomeza gutera imbere.
Perezida Buhari w’imyaka 74 y’amavuko yagiye arangwa no kurwara igihe kinini, akaba yaravuye mu gihugu cye guhera ku itariki ya 19 Mutarama agiye kwivuza mu gihugu cy’u Bwongereza, byari biteganyijwe ko azamarayo icyumweru kimwe cyangwa kikarengaho iminsi micye ariko agezeyo yohereza ubutumwa avuga ko ubuzima bwe butameze neza bityo agasaba umwungirije, Yemi Osinbajo gukomeza kuyobora ndetse akanabisaba Inteko ishinga amategeko ko yamwongerera iminsi y’akaruhuko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu wa kane tariki ya 9 Werurwe 2017, nibwo Perezidansi ya Nijeriya yashyize ahagaragara ifoto ya perezida Buhari ari mu Bwongereza ari kumwe na Justin Welby, umushumba wa catedarari ya Canterbury, iyi ikaba ari nay o foto yonyine yashyizwe ahagaragara y’uyu muperezida guhera ku itariki ya 15 Gashyantare.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


