Umugabo ukomoka mu gace ka Zaria witwa Muh’d Kabir Wusasa aherutse gutungura abantu ubwo yakoranyaga abantu akabajyana mu gishanga akanywa amazi y’ibiziba yarangiza n’amafoto ye akayashyira ku karubanda yerekana ko yahiguye umuhigo yari yagize.
Uyu mugabo ukiri muto yari yatangaje ko azanywa ibiziba Perezida Buhari naramuka agarutse mu gihugu cye avuye kwivuza, ibi akaba yarabivuze mu gihe yari akiri kwa muganga mu mahanga nyuma yo kubona ko ubuzima bwe buri mu mahina.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Anyujije mu butumwa bwe mu rurimi rwa Hausa, yagize ati”PEREZIDA Buhari naramuka agaritse avuye kwivuza akaza mu gihgu cye njye nzanywa ibiziba.”
Ku mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubwo perezida Buari yari yaraye agarutse avuye kwa muganga, uyu mugabo yayize ati”Iyo usezeranye ikintu uba ugomba gusohoza amasezerano.”

Uyu mugabo ngo yahoraga avuga ko perezida Buhari adateze kuva i Londres mu Bwongereza aho yari yaragiye kwivuza, ari na byo byatumaga ahora ashyiraho intego zirimo n’iriya yo kunywa ibiziba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kabir Wusasa avuga ko kuva perezida yaragarutse mu gihugu cye nta yandi mahitamo yari afite uretse kugera ku ntego ye yo kunywa ibizi birimo ibyondo nk’uko yari yabisezeranye byongeye abantu benshi bakaba bari bamuteze amaso ndetse bakaba baranamuherekeje bakajya kumwereka ahari amazi mabi ngo ayace umuzizi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


