Nigeria: Umupadiri wari washimuswe yasanzwe yishwe undi aratoroka

Sangiza iyi nkuru

Umupadiri gatolika wo muri Nigeria wari umaze iminsi washimuswe mu cyumweru gishize, kuri uyu wa Kabiri basanze yarishwe mu gihe mugenzi we yashoboye gutoroka abamushimuse muri Leta ya Kaduna yo mu majyaruguru.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ba Padiri John Mark Cheitnum na Donatus Cleophas bafatiwe mu mujyi wa Lere ubwo bari bitabiriye ibirori bya paruwasi kuri kiliziya Gatolika ya King King, Yadin Garu.

Kuri uyu wa Kabiri ushize nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga, umurambo wa Cheitnum wabonetse, nk’uko byemejwe na diyosezi ya Kafanchan mu itangazo ryayo, yongeraho ko “yishwe bunyamaswa ku munsi yashimutiweho.”

Biteganyijwe ko azashyingurwa kuri uyu wa Kane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *