Nigeria: Umusore w’imyaka 27 yangiwe gusura umukecuru w’imyaka 72 bakundana mu Bwongereza

Sangiza iyi nkuru

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukomoka muri Nigeria yabujijwe n’inzego za leta zo mu gihugu cye kujya mu Bwongereza gusura umugore we baherutse gusezerana umurusha imyaka igera kuri 45.
oyinbo3
Aba bombi bamenyanye bahujwe n’urubuga rwa Facebook, barahura ndetse banakora ubukwe babana nk’umugore n’umugabo, ariko nyuma uyu mukecuru w’abana 6 asubira iwabo mu Bwongereza.
Captureyy
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ntibyatinze rero uyu mukecuru witwa Angela yoherereza uyu mugabo we wahawe izina rya CJ amafaranga ngo amusange mu Bwongereza ariko Inzego z’ubuyobozi zikamubera ibamba.
oyinbo4
Uyu mukecuru avugwaho kuba yaratanze ibihumbi 20 by’Amayero ngo agree kuri uyu musore muri Nigeria ndetse akanamusigiraho ayazamujyana mu Bwongereza nyuma yo gusezerana, kugeza ubu umusore akaba akiri iwabo.
oyinbo5
Uyu musore na we nyuma yo kwimwa ibyangombwa, ngo ntiyarekeye aho kuko yashatse n’abanyamategeko ngo bajye kumwakira ibyangombwa ariko bikaba iby’ubusa kuko n’umugore we aho ari mu bwongereza yohereza ubutumwa buri munsi abwira ubuyobozi bwa Nigeria avuga ko bakwiye kumureka ko bakundana.
oyinbo6
Uyu mukecuru yagize ati”Numva mu mutima wanjye ko mfite umugabo kuko atuma numva ndi mwiza ku isi, nanjye nkabimukundira.”
oyinbo7
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
“Nari maze amezi agera kuri 6 mfushije umugabo wanjye, ubwo nabonaga umuntu anyandikira ansaba ubucuti kuri facebook nanjye ndamwemerera, ariko natangajwe no kubona anyandikira ambwira ko yishimiye amafoto yanjye ko ndi mwiza, nanjye ngatangira kumva mukunze.”
oyinbo8
Uyu mukecuru avuga ko akunda umugabo we bityo ko nta muntu ukwiye kubitambika ngo asubize inyuma urukundo rwa bo.
oyinbo9
Capturey 1
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *