Nigeria: Urukiko rwateraniye gusuzuma niba intsinzi ya Perezida Tinubu yemewe

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’ubujurire muri Nigeria rwateranye kuri uyu wa Gatatu kugira ngo rwemeze niba intsinzi mu matora yo muri Gashyantare ya Perezida Bola yari yemewe.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi barwanyije ibyavuye mu matora, bavuga ko Tinubu atari yujuje ibisabwa kugira ngo yiyamarimaze kuba perezida kubera ko afite ubwenegihugu bwa Guinea kandi bivugwa ko atari afite ibyangombwa bisabwa by’amashuri yize. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko hashobora kuba imyigaragambyo urukiko urukiko nirufata icyemezo kimushyigikira.

Tinubu yahakanye ibyo aregwa byose nk’uko tubikesha Associated Press.

Umutekano wari wakajijwe mu murwa mukuru wa Nigeria wa Abuja, aho byari biteganijwe ko abacamanza batanu bo mu rukiko rw’ubujurire batanga umwanzuro wabo.

Urukiko rufite ububasha bwo gushyigikira intsinzi ya Tinubu, gutangaza undi muntu watsinze, guhagarika ibyavuye mu matora cyangwa gutegeka ko haba amatora mashya. Icyemezo cyose bafata ariko gishobora kujuririrwa mu rukiko rw’ikirenga rwa Nigeria.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *