Saleh-Mamman

Nigeria: Uwahoze ari minisitiri yakatiwe imyaka 75 y’igifungo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 13 Gicurasi, urukiko rwo muri Nigeria rwakatiye uwahoze ari minisitiri w’ingufu, Saleh Mamman, igifungo cy’imyaka 75 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kunyereza miliyari 33.8 z’Ama-naira (miliyoni 24.71 $), nk’uko ikigo gishinzwe kurwanya ruswa cy’iki gihugu cyemeza ko ari igihano kidasanzwe ku bayobozi bamunzwe na ruswa kibitangaza.

Umucamanza James Omotosho wo mu Rukiko Rukuru rwa Abuja yakatiye Mamman nyuma yo guhamwa n’ibyaha byose 12 yarezwe na Komisiyo ishinzwe kurwanya ibyaha Imari (EFCC), yabitangaje mu nyandiko yashyize kuri X.

EFCC yashinje Mamman icyaha cyo kunyereza miliyari 33.8 z’Ama-naira binyuze mu masosiyete yigenga, amafaranga abashinjacyaha bavuze ko yavuye mu bikorwa binyuranyije n’amategeko bifitanye isano n’imishinga y’amashanyarazi yatewe inkunga na leta, irimo inganda zikora amashanyarazi za Mambilla na Zungeru.

Mamman, w’imyaka 68 wabaye minisitiri w’ingufu mu 2019, yakatiwe adahari hakurikijwe amategeko. Urukiko rwategetse inzego z’umutekano zo muri Nigeria ndetse n’amahanga gufata Mamman no ⁠kamushyikiriza inzego zishinzwe amagereza kugira ngo arangize igihano.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *