Nigeriya: Ingagi iracyekwaho kumira akayabo k’amafaranga

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi mukuru w’inzu yororerwamo inyamaswa (Zoo) mu majyaruguru ya Nigeriya Umar Kashekobo yatangaje ko bari gukora iperereza ku makuru yamanyekanye avuga ko ingagi yamize amafaranga agera kuri miliyono zirindwi z’amanayira akoreshwa muri Nigeriya.

Kashekobo yagize ati’’Polisi iri gukora iperereza ku byabaye, icyo navuga gusa n’uko amafaranga yaburiwe irengero’’ . Amafaranga yabuze akaba agera ku bihumbi 19 by’amadorari y’Amerika.

Umuvugizi wa polisi yo muri leta ya Kano, yatangaje ko amafaranga yabuze angana n’ayinjizwa mu minsi itanu mu gusura iyi nzu. Yakomeje abwira BBC ko polisi imaze guta muri yombi abantu 10 bakekwaho kunyereza amafaranga kandi ko abapolisi bari gukora uko bashoboye ngo bamenye irengero ry’ayo mafaranga angana gutyo.

Mu ntangiriro y’iki cyumweru nibwo Radio Freedom yatangaje ko ayo mafaranga yabuze. Icyo gihe yagiranye ikiganiro n’umukozi ushinzwe icungamutungo muri iyo nzu yororerwamo inyamaswa, atangaza ko ingagi yaje mu biro ikamira amafaranga.

Si ubwambere ibi bibaye muri Nigeriya , dore ko mu mwaka wa 2018, umukozi wo mu kigo cy’igihugu gishinzwe gutegura ibizamini, yatangaje ko inzoka yinjiye mu biro imira miliyoni 36 z’amanayira agenewe gukora ibizamini.

Mu byumweru bibiri bishize ,uwo mukozi n’abagenzi be batangaje ko bakoze uburiganya bakabeshya rubanda.

Nkurunziza Viateur @ bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *