Nihagira ikipe itsinda nziyahura: Mvukiyehe Juvenal

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko kimite nyobozi ya Kiyovu Sports ifatiye ibihano uwahoze ayiyobora, Mvukiyehe Juvenal, byo kumwambura ubunyamuryango muri iyi kipe, uyu mugabo yagize icyo abivugaho.

Ku wa 3 Kamena 2024 nibwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwashyize hanze ibaruwa butangaza ko buhagaritse Mvukiyehe Juvenal kubere amwe mu makosa yabangamiye ikipe.

Icyo gihe ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwagize ati: ”Komite Nyobozi y’Umuryango wa Kiyovu Sports ifashe uyu mwanya ngo ibashimire igihe wamaranye na yo no mu gihe mwari muyiyoboye.

Bwakomeje bugira ati: “Komite Nyobozi y’umuryango wa Kiyovu Sports ikaba igira ngo ibamenyeshe ko muhagaritswe by’agateganyo kuba umunyamuryango wa Kiyovu Sports kubera y’uko utacyubahiriza amategeko shingiro n’amategeko ngengamikorere y’umuryango.”Ibi babishingiye “gushora ikipe mu manza z’umurengera. Gucamo ibice abanyamuryango ba Kiyovu Sports no kwangiza umutungo wa Kiyovu Sports.”

Nyuma y’ibyumweru birenga Bibiri uyu mugabo yambuwe ubunyamuryango yagize icyo atangaza ku bijyanye n’ibihano bikakaye yafatiwe na Kiyovu Sports.

Mu kiganiro yagiranye na Radio1, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko yahisemo guceceka kuko hari abantu bangije ibintu bye yari yarubatse bityo ko agiye kwita ku ikipe ye ya Addax kugira ngo ayizamure ku kiciro cya Mbere.

Uyu mugabo yemeza ko agiye kurwana no kureba ko yazamura ikipe ye mu kiciro cya Mbere ku kiguzi cyose byasaba ko nihagira n’ikipe izamutsinda aziyahura.

Yagize ati: “Ubu ngiye gukora kugira ngo nzamuke, nzongera kuvuga nageze mu kiciro cya Mbere. Ubu ngiye kurwana na yo kugira ngo mbereke icyo nshoboye, nihagira ikipe itsinda nziyahura. Niyo hazaza Real Madrid kutsinda ntibishoboka.”

Ku bijyanye n’amafaranga Kiyovu Sports imurimo yagize ati: “Bo bazarwane no kumpa Miliyari bandimo, ntibatayima se amategeko ntahari?”

Mvukiyehe Juvénal wahagaritswe yayoboye Kiyovu Sports kuva muri Nzeri 2020 kugeza muri Nzeri 2023, hari nyuma y’uko abaye umuyobozi wa Kiyovu Sports Company LTD ari yo yacungaga ikipe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *