Nijeriya: perezida yafashe ingamba zo guhangana n’isesagura ry’umutungo

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo guhangana n’isesagura ry’amafaranga mu gihugu cya Nijeriya, perezida w’iki gihugu Muhamadou Buhari yamaze kwemeza itegeko rihana umuntu wese utanga impano z’ibikapu, imipira n’ibindi byanditseho amagambo y’urwibutso mu minsi mikuru yashyizwemo amafaranga na leta.
Mu itangazo ryasohowe na minisiteri y’igenamigambi kuwa 31 Nyakanga 2016 ryemejwe na perezida w’iki gihugu rikaba rigamije guhangana n’abasesagura umutungo wa leta kandi aya mabwiriza akazagumaho kugeza igihe bicikiye burundu.
Perezida Buhari kandi yamaze gushyiraho itsinda rigamije kugenzura imikoreshereze y’imari ya leta no kugabanya amafaranga yatakazwaga mu buryo budasobanutse nkuko Mr Salisu Dambatta ushinzwe itangazamakuru muri iyi minisiteri abitangaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iri tsinda rikaba rizigira hamwe uburyo leta yagabanya amafaranga yatakazwaga mu bindi bikorwa bitari ngombwa nk’ingendo zidasobanutse no mu bindi bikorwa bidafite agaciro k’ubuzima rusange bw’igihugu; no kugabanya amafaranga atangwa mu bikorwa byo kwamamaza gahunda za leta.
Iri teka rya perezida risobanura ko ibi bizafasha mu iterambere ry’igihugu. “Ibi bizafasha mu kubona amafaranga yo gushora mu bikorwaremezo no muri serivisi z’ubuganga n’uburezi zigira uruhare mu itermbere ry’imibereho myiza y’abenegihugu no guteza imbere ubukungu”.
Mu kurushaho kugabanya amafaranga yatakazwaga ku mapuro z’ubutumire, impamuro za gahunda; ibi byose bizajya byandikwa mu ibara ry’umukara n’umweru hatitawe ku kubisohora mu mabara kuko byatwaraga leta amafaranga menshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *