Ese abakirisitu bemerewe kwizihiza umunsi mukuru wa Noheri? Ese ni iki ijambo ry’Imana rivuga ku bijyaanye no kwizihiza Noheri?
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Noheri ni umunsi mukuru wizihizwa ku itariki ya 25 Ukuboza buri mwaka guhera mu binyejana byashize. Gusa abantu benshi biganjemo abakirisitu kugeza na nubu ntibavuga rumwe ku kijyanye n’uyu munsi mukuru abantu baba bavuga ko bari kwishimira ivuka rya Yesu Kirisitu.
Bitewe n’imyizerere ya buri wese rero, usanga bamwe bemera kwizihiza uyu munsi abandi ntibabyemere. Nyamara buri wese ku ruhande rwe aba afite ingingo zimushyigikira zituma yizihiza cyangwa atizihiza uyu munsi.
Akenshi iyo abakuru b’amatorero cyangwa abantu basutsweho amavuta yo kwigisha n’Imana nabo bagaruka kuri iki kibazo.
Ababirwanya bavuga ko Yesu ashobora kuba ataranavutse mu kwezi kwa kw’Ukuboza. Ariko ni no mu gihe kuko nta na hamwe muri Bibiliya hagaragara itariki cyangwa umunsi Yesu yavutseho.
Bagaruka cyane ku murongo wo muri Bibiliya ugaragara muri yeremia 10:2-4 havuga iby’ibishushanyo n’uburyo birimbishwa hagamijwe kubiramya. Aha baba bagaruka ku giti cya Noheri (Christmass Tree) kuko ari ibintu byahimbwe n’abantu bagamije kwishimisha.
Uyu murongo watanzwe ugira uti”2.Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ntimukigane imigenzo y’abanyamahanga kandi ntimugaterwe ubwoba n’ibimenyetso byo mu ijuru, kuko ibyo bitera abanyamahanga ubwoba.
3.Imigenzo y’abo bantu ni ubusa, kuko umuntu aca igiti cyo mu ishyamba, ari wo murimo w’amaboko y’umubaji akoresha intorezo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
4.Babirimbisha ifeza n’izahabu, bagateraho imisumari bakayishimangiza inyundo kugira ngo bitajegajega.”
Ibindi bishingirwaho n’Abakirisitu bahakana kwizihiza umunsi mukuru wa Noheri
Abandi bigisha bahakana iyizihizwa ry’uyu munsi mukuru nuko usanga bavuga ko uyu munsi wabaye nk’uw’ubucuruzi, umunsi w’ibyishimo ariko ukorerwamo ibyaha byinshi. Urugero ni nk’ibintu bidasanzwe usanga abantu bagura kubera uriya munsi ndetse abandi bakumva ko bazunguka cyane mu minsi mikuru bityo ugasanga umunsi wabaye uw’ubucuruzi aho kuba uw’ibyishimo ko umukiza yabavukiye. Ibi bituma abakirisitu bavuga ko ari ukwifatanya n’abatizera.
Aba bayobozi bahita bagaruka ku murongo uboneka mu gitabo cya mbere cy’ Abatesalonike 5:22 hagira hati ”mwirinde igisa n’ibi byose.”
Ijambo ry’Imana risaba abakirisitu kwibuka no kuzirikana izuka rya yesu Kirisitu ariko ntabwo ribasaba kwizihiza urupfu rwe cyangwa ivuka rye. Iyi nayo ni indi mpamvu itangwa n’abakirisitu ituma batizihiza umunsi mukuru wa Noheri.
Indi mirongo itangwa muri Bibiliya igaragaza iki gikorwa cyo kwizihiza iminsi mikuru nk’ibikorwa bikomoka ku mihango ya gipagani yakorwaga n’abakera.
Kuva32:5-6 : Aroni abibonye yubaka igicaniro imbere yacyo, avuga ijwi rirenga ati “Ejo hazaba umunsi mukuru w’Uwiteka.”
Bukeye bazinduka kare batamba ibitambo byoswa, bazana ibitambo by’uko bari amahoro, abantu bicazwa no kurya no kunywa, bahagurutswa no gukina.
Abagaratiya:4:8-10 Icyakora icyo gihe kuko mutari muzi Imana mwari imbata z’ibitari Imana nyakuri,
9.ariko none ubwo mwamenye Imana, kandi cyane cyane ubwo mwamenywe na yo, ni iki cyatumye musubira inyuma mu bya mbere bidafite imbaraga kandi bikena umumaro, mugashaka kongera kuba imbata zabyo?
10.Muziririza iminsi n’amezi n’ibihe n’imyaka.
Ijambo ry’Imana ntiriciraho iteka ababikora.
Iyo isumye mu gitabo cy’Abakorosayi 2:16-17 uhasanga amagambo asa n’avuguruza aya mbere kuko nta teka rigomba gucirwa abakora ibisa no kwishimisha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
*Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza ku bw’ibyo murya cyangwa ibyo munywa, cyangwa ku bw’iminsi mikuru, cyangwa ku bwo kuziririza imboneko z’ukwezi, cyangwa amasabato kuko ibyo ari igicucu cy’ibizaba, naho umubiri wabyo ufitwe na Kristo.
@Bwiza.com


