Uwahoze ayobora Urwego rw’Umutekano w’Imbere muri Uganda (ISO), Rtd Col Kaka Frank Bagyenda, avuga ko hari abantu bo muri Leta, bashaka kumuharabika, bamuhuza n’ubwicanyi buri mu gace ka Masaka gusa ngo ku bwa kamere ye, yiteguye gukora ibyo basaba n’iyo haba kwicara hasi mu byondo. Bagyenda uheruka kwirukanwa na Museveni ku kuyobora ISO, ku mugoroba wo kuwa 24 Nzeri 2021, yavuze ko ” Nsanzwe nicisha bugufi, nimunsaba kwicara no mu byondo nzabikora. Nta kintu na kimwe cyo muri iyi Si ntanyuzemo, nabonye byinshi.” Amagambo ya Kaka aje mu gihe hari amakuru ko CMI yamufungiye aho afite inzu yo kuruhukiramo ku Kirwa cya Kalangala kubera ubwicanyi bwa ba Bijambiya na Bibaluwa muri Greater Masaka. Kaka ku murongo wa telefoni, ntiyashatse kugira uwo atunga agatoki mu bashaka kumugerekaho ibibazo by’i Masaka. Abatuyeyo bavuga ko abantu bambaye sivile bagose kwa Kaka, bakaba batemerera abashyitsi kujya kwiyakirira aho hantu ndetse ko hafunzwe nk’uko bikorwa ku hantu harimo kubakwa. Ayo makuru ariko Umuvugizi wa UPDF, Brig Gen Flavia Byekwaso yavuze ko ” Atari impamo kuko nabajije inzego zose zikambwira ko adafunzwe.” Umuntu uri muri UPDF yariye urwara Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko, abantu ba hafi ba Kaka batangiye gutabwa muri yombi. Uwo yavuze ni uwahoze ari umuntu wa hafi wa Kaka muri ISO, Amos Rwangomani, ufungiwe ahatazwi. Kaka si we wenyine uri gutungwa agatoki muri biriya birego kuko abadepite babiri; Ssewanyana Allan na mugenzi we, Mohammad Ssegirinya, nabo bafunzwe kubera ubu bwicanyi. Si abo gusa kuko hari n’abandi bafashwe bategereje kuburanishwa.


