Ninjiye mu kibikira nari mfite abansaba kuba Fiancée, nigeze gushaka kukivamo_Sr Immaculée

Sangiza iyi nkuru

Sr Uwamariya Immaculée uyobora Collège Saint Bernard Kansi mu karere ka Gisagara mu majyepfo y’u Rwanda avuga ko ubwo yafataga icyemezo cyo kwiyegurira Imana mu 1992 afite imyaka 22 y’amavuko, yari afite abamusabaga ko yababera umukunzi (Fiancée) ndetse ngo hari n’ubwo yigeze gushaka kukivamo.

Mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda, Sr Immaculée yasobanuye ko yafashe iki cyemezo igihugu kiri mu bihe bikomeye. Ati: “Ntabwo byari byoroshye kuko njyewe natekereje kwiha Imana mu gihugu cyacu turi mu bihe bikomeye kuko hagati ya ’90 na ’94 ni ibihe bitari byoroshye, haba ku Banyarwanda bose ariko no kuri njyewe by’umwihariko, ariko burya mu bihe bikomeye Imana irakora kandi iratora.”

Yavuze ko ubwo yagiraga iki gitekerezo mu 1992, yari arangije amashuri yisumbuye, afite akazi n’inshuti. Ati: “Ubwo rero muri ’92 ni bwo nafashe icyemezo cyo kwiyegurira Imana, ndagifata, nari nkiri muto urabyumva, nari mfite imyaka 22, nari ndangije amashuri yisumbuye, nari mfite akazi, ariko nari mfite n’inshuti ariko numva ko ijwi ry’Imana ari ryo risumba…”

Abajijwe niba muri izi nshuti yari afitemo Fiancée (umukunzi bashoboraga kurushingana), yasubije aseka ati: “Oya ntabwo nari mfite Fiancée ariko nari mfite inshuti, nari mfite abansaba kuba Fiancée nk’umuntu mutoya, hanyuma mbivamo nyine, mbasezeraho ababimbwiraga bose, njya kwiha Imana kandi numva nishimiye umuhamagaro wanjye.”

Abarimo inshuti bababajwe n’icyemezo yafashe

Sr Immaculée yavuze ko ubwo yabwiraga inshuti ze n’abo mu muryango ko yafashe icyemezo cyo kwiha Imana, hari ababyumvise, abandi ntibabyumva.

Yagize ati: “Ni cyo cyemezo rero nafashe, kandi nagitekerejeho bihagije ndetse ngisangiza abavandimwe banjye, inshuti zanjye; bamwe barabyumva, abandi ntibabyumva ariko nta n’ubwo byari ngombwa ko babyumva bose, ariko nyagasani yaranshoboje kandi n’uyu munsi aracyanshoboza.”

Mu muryango we, yavuze ko hari abo byababaje barimo n’uwamugereranyije n’uwapfuye. Ati: “Harimo n’abandi bancaga intege bari banababaye cyane kubona ukuntu ngiye kwiha Imana bashaka ko nyine nshyingirwa nkagira umuryango, nkabyara, abantu barapfuye…byarumvikanaga nabyo ko umukobwa mutoya usigaye mu muryango muri bake basigaye, urumva abantu baba bakwitezeho ibintu byinshi. Ariko ntabwo bahise babyakira, yewe hari n’uwambwiye ati ‘Iyo upfa nawe tukakuririra kuko n’ubu urapfuye’. Mbese we yamfataga nk’upfuye.”

Naho ku wari umukunzi we, Sr Immaculée yagize ati: “Ntabwo yabyumvise. Urabyumva nawe separation yose itera agahinda, urumva iyo umukobwa ari ku isoko, aba arambagizwa n’abantu benshi. Nta n’ubwo yari umwe wenda undambagiza, ariko abo bose nababwiye ko numva mfite icyifuzo cyo kwiha Imana, bamwe barabyumva, abandi birabababaza cyane, ubwo nyine dutandukana bababaye ariko gahoro gahoro tugenda twiyunga, ubu barabyumvise n’ubwo bagera aho bakavuga ngo byaratubabaje.”

Hari ubwo yashatse kubivamo

Nk’umuntu wavukiye mu mujyi wa Kigali akanawukuriramo, Sr Immaculée avuga ko mu byamugoye ubwo yari yarakurikiye uyu muhamagaro ari ukuba mu cyaro, ndetse n’imibereho ye igahinduka.

Ati: “Iyo ugiye kwiha Imana, ubaho mu buzima bworoheje cyane. Wiga imirimo yose, mbese navuga ngo aba ari nko gutangira ubuzima bundi bushyashya. Kubyuka kare, gusenga, kudasurwa,…Urumva kuba mu rugo, uba muri Novicia nta muntu ugusura, ntabwo usohoka. Dusohoka tugiye mu masomo gusa, tugiye guhura n’abandi ba Novices bagiye kwiyegurira Imana. Urumva rero ku muntu uvuye iwabo, wabagaho utembera, wabagaho usurwa uko ubishatse, ukagenda ukamara umwaka udasohoka…ntabwo byari byoroshye, ni changement ikomeye.”

Yavuze ko izi mpamvu n’izindi zirimo ingorane zo kubana n’abandi bitewe n’uko bafite imyitwarire itandukanye, kuba hari abari bakimushyiraho igitutu ngo yisubireho no kumara amasaha menshi bacecetse. Ati: “Ubwo rero ibyo byose byagiye rimwe na rimwe umuntu akibaza ‘se ubu koko uyu ni umuhamagaro wanjye cyangwa si wo?’ Hari igihe rero cyageze numva nanjye ngiye kwitahira, numva birananiye…”

Icyo gihe ngo yari amaze umwaka asezeranye, mu gihe yari agiye mu rugo mu kiruhuko cy’ukwezi ngo yari ameze nk’usezeye ariko ashidikanya. Ariko ngo yafashe iminsi yo gusenga, Imana imusaba gukomera ku isezerano, kuva ubwo afata icyemezo cyo gukomera mu kibikira, ku buryo atongeye gutekereza kukivamo.

Sr Immaculée w’imyaka 51 y’amavuko amaze imyaka 24 asezeranye kwiyegurira Imana. N’ubwo hari abamuciye intege, abandi bakababazwa n’icyemezo yafashe, avuga ko abenshi muri bo basigaye bamwumva, bakanamushimira ibikorwa bye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *